AMAKURU
Jorine Najjemba w’imyaka 20 agiye guhatanira kuba Perezida wa Uganda

Jorine Najjemba w’imyaka 20 wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, yagiye kwaka impapuro zo kujya gushaka imikono y’abamushyigikira kugira ngo azabone uko atanga kandidatire mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Uganda, agahatana na Perezida Yoweri Museveni, agasaba Abanya-Uganda kumushyigikira batitaye ku myaka ye cyangwa uko agaragara inyuma.
Uyu mukobwa wo mu gace ka Nkowe afite intero igira iti “Open Door, New Uganda for Everyone”, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari agiye gufata izo nyandiko, yavuze ko yifuza ko Abanya-Uganda bazamushyigikira muri uru rugendo rwe.