MU MAHANGA
Israel yafunguye ikibuga cy’indege nyuma y’iminsi 5 y’intambara
Nyuma y’iminsi itanu cyari gifunzwe kubera intambara ya gisirikare ihuriweho na Amerika na Israheli igamije kurwanya Irani, Ben Gurion Airport yongeye gufungurwa ku wa Kane. Iki kibuga cyari cyafunzwe ku wa Gatandatu ubwo Israheli yafungaga ikirere cyayo ku bw’umutekano.
Indege ya mbere y’inkunga yaturutse i Athens yageze i Tel Aviv mu gitondo, izanye Abanyaisraheli bari barafatiwe hanze.
Abanyaisraeli bagera ku 100,000 bari barabuze uko bataha kuva ikirere gifunzwe, biteganyijwe ko kompanyi z’indege za Israheli zizabafasha gusubira mu gihugu.
Abayobozi ba Israheli bavuze ko gufungura ikirere bizakorwa mu byiciro, bitewe n’uko umutekano uzagenda uhinduka.
Ikirere cya Israheli cyafunzwe ku wa Gatandatu, mu ntangiriro z’ibitero bya gisirikare bya Amerika na Israheli kuri Irani. Icyo cyemezo cyari kigamije kurinda abaturage n’ibikorwa by’indege mu gihe hari impungenge z’ibisasu n’ibitero bya drones.
Gufungura Ben Gurion Airport ni intambwe ikomeye ku banyaisraeli bari barabuze uko bataha, ariko bikomeza kugaragaza ko umutekano w’igihugu ugengwa n’uko intambara ikomeje kugenda. Abayobozi bavuze ko gufungura ikirere bizakomeza kugenzurwa ku buryo buhoraho, hagamijwe kurinda abaturage n’ingendo z’indege.

