Connect with us

Inkuru Nyamukuru

Iran yaciye amarenga yo kurasa ku birindiro bya Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipisicing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore magna.

Published

on

israel na iran
Photo: Internet

Leta ya Iran yaburiye ibihugu bya Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza ko nibikomeza gufasha Israel mu bikorwa byo kwirinda ibitero igabwaho n’ibirindiro byabo n’amato y’intambara biza kugabwaho ibitero.

Mu ijoro ryo ku wa 14 Kamena 2025, Amerika yemeye ko yafashije Israel guhanura ibisasu byaraswaga na Iran.

U Bwongereza na bwo byavuzwe ko bwagenzuriraga hafi umutekano w’abakozi ba Ambasade yabwo i Tehran. Gusa bwavuze ko nta ntwaro bwahaye Israel.

Ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko ibitero bishya bya Israel byageze i Tehran no mu bice bitandukanye by’igihugu.

Israel yavuze ko Iran nikomeza kugaba ibitero kuri Israel, Tehran iza guhinduka umuyonga.

Iran yavuze ko ibitero bya Israel byahitanye abantu 78 barimo abahanga mu gukora ibisasu by’ubumara babarirwa mu icyenda.

Menyekanisha ibikorwa byawe ku miyoboro yacu

X