Connect with us

Amakuru

Ikibuga cy’indege cya Goma kiri gutunganywa

Published

on

goma

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma, giherereye mu Burasirazuba bwa RDC, kiri gutunganywa n’abashinzwe isuku no gutegura ibisasu, ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye n’umuryango Afrilam, ushinzwe kurwanya ibisasu biri mu butaka.

Ingabo z’Abanya-Bangladesh bari mu butumwa bwa Loni ni bo barinda umutekano w’aba bakozi, mu gihe inzobere za Afrilam zitanga ubufasha bwo gusesengura ahari ibisasu bishobora kuba byaratezwemo.

Iki kibuga cyari cyafunzwe muri Mutarama 2025, ubwo ingabo za Leta ya RDC zasubiraga inyuma zigatwika ibice bimwe byacyo, mbere y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bagifata.

Hashyizweho ingamba z’umutekano, nko gutanga amabwiriza ya buri munsi, gushyiraho imbangukiragutabara, no gukorera mu buryo buhuje n’amategeko mpuzamahanga, hagamijwe gufungura ikibuga no kongera kucyifashisha mu butabazi.

AFC/M23 imaze igihe yerekana impungenge z’uko hashobora kuba haratezwe ibisasu mu kibuga n’ingabo za Leta.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Menyekanisha ibikorwa byawe ku miyoboro yacu

X