Connect with us

Ubumenyi bw'Isi

Ibintu 7 bitangaje mu mateka y’isi ya vuba

Published

on

Mu mwaka wa 2000, ikigo cyo mu Busuwisi cyatangije gahunda yo gushaka urutonde rushya rw’ibintu birindwi by’akataraboneka ku isi. Ibi byasimbuye urutonde rwa kera rwakozwe mu kinyejana cya 2 mbere ya Yezu, aho igitangaza kimwe gusa aricyo cyari kigihagaze—Pyramide zo muri Giza mu Misiri. Abantu barenga miliyoni 100 batoye kuri internet no mu butumwa bugufi bwa telefone.

Urutonde rwatangajwe mu 2007, ariko ntirwakiriwe kimwe hose—nk’uko Acropole yo muri Athene itabashije kurujyaho.  7 mu bitangaje byatoranyijwe mu isi y’ikinyejana cya none :

1. Urukuta Rurerure rw’u Bushinwa (Great Wall of China)
Ni kimwe mu bikorwa binini by’iyubakwa byigeze kubaho. Rufite uburebure bushobora kugera kuri km 8,850 (cyangwa 21,200 km hakurikijwe ubushakashatsi bwa bamwe). Rwubatswe mu bihe bitandukanye guhera mu kinyejana cya 7 mbere ya Yezu. Nubwo rwubatswe hagamijwe kwirinda abanzi, ntirwigeze ruba urukuta rwizewe cyane—ahubwo rwafashije mu gukwirakwiza ubutumwa bwa politiki bw’ubutegetsi bwa cyami.

2. Chichén Itzá (Mexique)
Iyi ni site y’Abamaya iri muri Yucatán, ikaba yaragize agaciro cyane mu kinyejana cya 9 na 10 nyuma ya Yezu. El Castillo, piramide y’inkingi zifite metero 24, yubatse mu buryo bugaragaza ubumenyi bw’ikirere. Ifite intambwe 365 umubare w’iminsi mu mwaka. Mu minsi y’ihindagurika ry’ikirere (équinoxes), izuba rituma haboneka igicucu kimeze nk’inzoka imanuka. hanaorerwaga umukino wa kera ukinwa mu kibuga kinini cya tlachtli.

3. Petra (Jordan)
Petra ni umujyi wa kera wubatse mu butaka bw’ibibaya bya (sandstone). Abo mu bwoo bwa Nabataeans, bawugize umurwa mukuru, bawubakamo amazu, insengero n’imva byaciwemo amabuye. Bubatse n’umuyoboro w’amazi wateye imbere, utuma bashobora guhinga. Mu bihe byiza byawo, Petra yari ituwe n’abantu barenga 30,000. Ariko nyuma y’umutingito w’isi n’ihinduka ry’imihanda y’ubucuruzi, yaje gusigara ari amatongo kugeza igaruwe mu buzima n’abashakashatsi mu kinyejana cya 20.

4. Machu Picchu (Peru)
Iyi site y’Abo mu bwoko bwa Incan iri mu misozi ya Andes, yatowe n’umuherwe w’umunyamerika Hiram Bingham mu 1911. Bingham yatekerezaga ko ari Vilcabamba, ubuhungiro bw’Aba incan  barwanyaga ubwami bwa esipanye nubwo nyuma byaje kwemezwa ko atari ho. Icyo Machu Picchu yakorerwagaho ntikiramenyekana neza, ariko harimo urusengero, ibibuga, amasambu n’amazu atandukanye. Ni hamwe mu hantu hake hasigaye hatangiritse cyane muri Amerika y’Amajyepfo.

5. Christ the Redeemer ( Kristu Mukiza ), Brazil
Iki gishusho cya Yezu kiri ku musozi wa Corcovado muri Rio de Janeiro. Cyubatswe guhera mu 1926 kirangira mu 1931. Gifite uburebure bwa metero 30.  Cyakozwe mu myubakire ya Art Deco. Cyubatswe mu sima ifatanye n’amabuye, gifite amatile asaga miliyoni 6. Cyigeze no gukubitwa n’inkuba igatema igikumwe cya Yezu mu 2014.

6. Colosseum (Rome, Italy)

Ni inzu ndangamateka y’imikino yubatswe mu kinyejana cya mbere nyuma ya Yezu, ku butegetsi bwa Vespasian. Yakiraga  abantu 50,000. Yakinirwagamo imikino y’abakinnyi (gladiateurs), abantu barwana n’inyamaswa, ndetse n’imikino y’intambara ku mazi (mock naval battles). Bivugwa ko abantu bagera ku bihumbi 500 bahiciwe. Haranavugwa ko inyamaswa zimwe zazimiye kubera kuhicirwa cyane.

7. Taj Mahal (India)
Ni ikimenyetso gikomeye cy’urukundo n’ubugeni bwa Islam, cyubatswe n’umwami Shah Jahan ahereza umugore we Mumtaz Mahal wapfuye abyara umwana wabo wa 14 mu 1631. Imirimo yamaze imyaka 22, ihuza abakozi ibihumbi 20. Ikiraro cyayo cyuzuye amabuye y’umweru arimo amabuye y’agaciro ashyizweho imitako y’ubugeni n’imibare. Bivugwa ko Shah Jahan yifuzaga kubakirwa ahantu hameze nkaho mu ibara ry’umukara, ariko yahiritswe mbere yo gutangira.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Menyekanisha ibikorwa byawe ku miyoboro yacu

X