AMAKURU
Ibiganiro kuri ’Ndi Umunyarwanda’ bigiye kugera mu mashuri 100 yisumbuye
Umuryango Unity Club Intwararumuri ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) n’izindi nzego za Leta batangije icyiciro cya gatanu cy’ibiganiro “Ndi Umunyarwanda”, bizibanda cyane ku rubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye, aho biteganyijwe ko bizagera mu mashuri agera ku 100 mu gihugu hagamijwe kurushaho kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Ibi biganiro bigamije kongerera urubyiruko uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza kwimakaza umuco w’ibiganiro byubaka bishimangira indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Insanganyamatsiko y’iki cyiciro igira iti
“Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu.”
Icyiciro cya gatanu gifite umwihariko kuko ibiganiro bizabera mu mashuri yisumbuye agera ku 100 hirya no hino mu gihugu. Ku ikubitiro, bizatangirira mu mashuri 26 aherereye mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburengerazuba.
Aba banyeshuri bazaganirizwa hifashishijwe Inyoborabiganiro yavuguruwe muri 2025, igaruka cyane ku mateka y’u Rwanda, indangagaciro z’umuco nyarwanda ndetse n’inzitizi zikibangamiye urubyiruko mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.
Kuva mu 2019 kugeza mu 2025, mu byiciro bine byabanje, ibiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda byagejejwe mu mashuri makuru na kaminuza 41.
Muri ayo mashuri hashinzwe Amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa, yahawe n’ubushobozi bwo gutegura ibikorwa n’imishinga bigamije guteza imbere Ndi Umunyarwanda mu mashuri bigamo, mu mashuri yisumbuye abakikije ndetse no mu baturage bo mu turere ayo mashuri aherereyemo.
Igitekerezo cyo gushyira imbaraga mu kwimakaza Ndi Umunyarwanda mu rubyiruko cyavuye mu ihuriro ngarukamwaka rya 11 rya Unity Club Intwararumuri ryabaye ku wa 26 Ukwakira 2018, rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Inkingi yo kubaka amahoro mu muryango.”
Muri iryo huriro, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimangiye akamaro ko gushyira urubyiruko muri ibi biganiro, agira ati
“Nagira ngo nsabe ko ibi biganiro mujya mubizanamo urubyiruko, abantu bakiri bato, baze babyumve, kugira ngo tutazananirwa kurera abazakomeza iyi nyubako turimo twubaka.”
Unity Club Intwararumuri ni umuryango ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo ndetse n’abo bashakanye. Washinzwe muri Gashyantare 1996 ugamije kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro nk’inkingi z’iterambere rirambye mu Rwanda.

