Connect with us

AMAKURU

Gatsibo: umwarimu afunzwe nyuma yo gusanga umukobwa yigisha mu cyumba cye

Published

on

Gatsibo

Umwarimu wo mu Karere ka Gatsibo yatawe muri yombi, anashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa yigisha.

Byabaye ku wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2025. Uyu mwarimu yigisha ku ishuri riherereye mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo.

Amakuru avuga ko uwo mwana w’umukobwa yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, akaba afite imyaka 16. Ni mu gihe uwo mwarimu we yigishaga kuri icyo kigo, aba mu icumbi rya mwarimu.

Advertisement

Kuva ku wa Gatanu tariki 6 Werurwe 2026, uwo mwana ngo ntiyatashye iwabo bituma batangira kumushakisha. Ku wa Mbere mu gitondo nibwo ababyeyi be bagiye ku ishuri basaba ubuyobozi kubafasha kumushakisha. Bamwe mu barimu ngo bari babonye uwo mwana yinjira mu cyumba cy’uwo mwarimu bituma batanga amakuru.

Ubwo ubuyobozi bw’ikigo bwakaga urufunguzo uwo mwarimu ngo yararwimanye, aza kurutanga nyuma habanje kubaho impaka nyinshi, bagiyeyo basanga uwo mwana araryamye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yabwiye IGIHE ko uwo mwarimu yahise atabwa muri yombi.

Advertisement

Yagize ati “Ejo twahawe amakuru n’umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ko hari umwarimu wari umaranye iminsi umunyeshuri yigisha iwe, kuva ku wa Gatandatu yabaga mu cyumba cye mu icumbi rya mwarimu. Baduhaye amakuru ko arimo imbere mu cyumba tujyayo tumusangayo, umwana twamujyanye kwa muganga, umwarimu ajyanwa kuri RIB kugira ngo akurikiranwe icyo cyaha.’’

Gitifu Rugaravu yasabye abarimu guha abana uburere bwiza bwatuma bavamo Abanyarwanda beza babasha gukorera igihugu, aho kubasambanya.

Ati “Umurezi afite inshingano zo kurera umwana akamuha uburere buboneye bwamufasha kuzavamo Umunyarwanda twifuza, ntabwo akwiriye kuba ari we usambanya umwana afiteho inshingano, tuributsa abarezi rero kurerera u Rwanda no kwigisha abana indangagaciro nziza bitandukanye n’ibyakozwe na mugenzi wabo.’’

Advertisement

Kuri ubu uwo mwarimu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarore, mu gihe umuryango w’uwo mwana watanze ikirego ndetse banamujyana kwa muganga.

Continue Reading
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media