Connect with us

Amakuru

Gatsibo: Umurambo w’Umugabo w’Imyaka 40 Wabonetse ku Muhanda

Nemo enim ipsam voluptatem quia voluptas sit aspernatur aut odit aut fugit, sed quia consequuntur magni dolores eos qui.

Published

on

gatsibo umurambo
Photo: IGIHE

Umugabo w’imyaka 40 wari umukarani mu Karere ka Gatsibo, umurambo we wasanzwe ku muhanda bikekwa ko yaba yishwe, inzego z’umutekano zivuga ko zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Umurambo w’uyu mugabo wagaragaye ku wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025, aho wagaragaye ku muhanda munini wa kaburimbo mu Mudugudu wa Mahoro mu Kagari ka Kanyangese mu Murenge wa Rugarama.

Umwe mu baturage bawubonye yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yari asanzwe ari umukarani ariko ko abaturage banamukekagaho kuba umujura kuko ngo hari ibintu byinshi bakundaga kubura bakabimushinja.

Ati “ Niba yishwe ntabwo tubizi, niba wenda yishwe no kutaruhuka ntabwo tubizi gusa twumvise ko umurambo we wabonywe ku muhanda.’’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko koko umurambo w’uyu mugabo wagaragaye ku muhanda ariko ngo inzego z’umutekano zahise zitangiza iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Yagize ati “Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kiziguro ubu igikurikiye ni uko RIB yahise itangira iperereza, ikizavamo nicyo kizagaragaza icyamwishe. Nta bikomere yagaragazaga ku mubiri uretse ibikomere bike yari afite ku kibuno ibindi reka tubiharire iperereza.’’

SP Twizeyimana yakomeje asaba abaturage kugira uruhare mu kwirindira umutekano banatanga amakuru ku bashaka guhungabanya umutekano. Yavuze ko Polisi itazareberera abakora ibikorwa by’urugomo cyangwa abakora ibyaha bUmugabo w’imyaka 40 wari umukarani mu Karere ka Gatsibo, umurambo we wasanzwe ku muhanda bikekwa ko yaba yishwe, inzego z’umutekano zivuga ko zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Umurambo w’uyu mugabo wagaragaye ku wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025, aho wagaragaye ku muhanda munini wa kaburimbo mu Mudugudu wa Mahoro mu Kagari ka Kanyangese mu Murenge wa Rugarama.

Umwe mu baturage bawubonye yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yari asanzwe ari umukarani ariko ko abaturage banamukekagaho kuba umujura kuko ngo hari ibintu byinshi bakundaga kubura bakabimushinja.

Ati “ Niba yishwe ntabwo tubizi, niba wenda yishwe no kutaruhuka ntabwo tubizi gusa twumvise ko umurambo we wabonywe ku muhanda.’’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko koko umurambo w’uyu mugabo wagaragaye ku muhanda ariko ngo inzego z’umutekano zahise zitangiza iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Yagize ati “Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kiziguro ubu igikurikiye ni uko RIB yahise itangira iperereza, ikizavamo nicyo kizagaragaza icyamwishe. Nta bikomere yagaragazaga ku mubiri uretse ibikomere bike yari afite ku kibuno ibindi reka tubiharire iperereza.’’

SP Twizeyimana yakomeje asaba abaturage kugira uruhare mu kwirindira umutekano banatanga amakuru ku bashaka guhungabanya umutekano. Yavuze ko Polisi itazareberera abakora ibikorwa by’urugomo cyangwa abakora ibyaha binyuranye.inyuranye.

Menyekanisha ibikorwa byawe ku miyoboro yacu

X