Connect with us

DR Congo

FARDC yagabye ibitero hafi y’umujyi wa Sake

Published

on

sake

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuri uyu wa Gatandatu zagabye ibitero mu gace ka Mushaki ko muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.Mushaki ni Centre iherereye mu bilometero bibarirwa muri 20 uvuye mu mujyi wa Sake.

Muri Gashyantare 2023 ni bwo M23 yafashe iriya Centre ariko iza kuyivamo ubwo ingabo za EACRF zari ziri mu burasirazuba bwa Congo, yongera kuyigarurira mu Ukuboza 2023 ubwo yayirukanagamo abarimo ingabo z’u Burundi na FARDC.

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu ingabo za Leta ya RDC zagabye ibitero i Mushaki zikoresheje za drone.

Advertisement

Amashusho Kanyuka yashyize ku rubuga rwe rwa X agaragaramo inzu z’abaturage zasenywe n’ibitero, ndetse yavuze ko “ibitero by’ubugome” bikomeje kugabwa n’ingabo za Leta byica ndetse bikanaca igikuba mu baturage b’abasivile.

Yunzemo ati: “Mu gihe amaraso y’abasivili b’Abanye-Congo akomeje kumeneka, abamenyereye kwigisha abandi ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu bahisemo guceceka mu buryo buteye isoni kandi burakaje, bikaba byongeye kugaragaza uburyarya bukabije no kubogama mu maso y’ibyaha bikomeje gukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Yashimangiye ko amaraso y’abanye-Congo akomeje kumenwa atazigera arenzwa ingohe cyangwa ngo acecekwe.

Advertisement

Usibye i Mushaki no mu nkengero zaho, ibitero by’ingabo za Leta ya RDC kuri uyu wa Gatandatu byanagabwe mu gace ka Gakenke mu Minembwe.

Ni ibitero byiciwemo abantu 12 abandi umunani barakomereka.

Advertisement
Continue Reading
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media