Connect with us

AMAKURU

EAC irashaka igisubizo cy’ubwikorezi nyuma y’imvururu zakurikiye amatora muri Tanzania

Published

on

Tanzania
Photo: Internet

Inzego zishinzwe ubucuruzi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba zivuga ko zikomeje gukurikiranira hafi no gushaka ibisubizo by’ibibazo by’ubwikorezi byaturutse ku mvururu zabaye nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu muri Tanzania

Abacuruzi n’abanyenganda batumiza ibicuruzwa bikanyura ku cyambu cya Dar es Salaam bavuga ko imvururu zakurikiye amatora muri Tanzania zabateje ibihombo kuko zafunze inzira y’imizigo yabo, bituma bamwe bahitamo kubinyuza ku cyambu cya Mombasa muri Kenya.

Dr John Deng Diar Diing, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umuhora wa ruguru, avuga ko bakomeje gukurikiranira hafi izi mbogamizi.

Advertisement

Ati: “Ni byo koko imvururu zakurikiye amatora muri Tanzania, imizigo yagombaga kuza mu Rwanda yahise ihindurirwa inzira yerekeza i Mombasa. Turi gukurikiranira hafi izi mbogamizi.”

Ku rundi ruhande hari abavuga ko inzira zongeye kuba nyabagendwa nkuko byemezwa na Jyas Kayitesi, umuyobozi wa sosiyete Nyarwanda itumiza ikanohereza ibicuruzwa mu mahanga, ASKA Logistics.

Agira ati: “Ariko ubungubu byasubiye mu bisanzwe, imizigo irimo iraza mu nzira ni amahoro nta kibazo kikirimo byabaye muri icyo gihe gusa.”

Advertisement

Bercar Nteziyaremye, umuyobozi ushinzwe umusaruro mu ruganda rukora ibikoresho bipfunyikwamo, ibikoresho byibanze bakoresha muri urwo ruganda bitumizwa mu Buhinde bikanyuzwa ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania, asobanura ko bagizweho ingaruka n’imvururu zakurikiye amatora muri Tanzania.

Ati: “Ibikoresho byacu bimwe byari byageze Dar es Salaam, imvururu ziza bigeze ku cyambu cya Dar es Salaam turahahagarara, byageze mu kwezi k’Ukwakira kugeza izi saha.

Ubu nibwo bimwe na bimwe bitangiye kuza hari n’ibindi bikiriyo bitaraza, kikaba ari ikibazo cyagize ingaruka ku musaruro ndetse no ku bakiriya bacu kuko hari bimwe mu byo tugomba kubaha tutabahaye.”

Advertisement

Ibi abihuriraho na Emmanuel Ndayisenga ushinzwe ubucuruzi mu ruganda rukora ibikoresho bituruka mu binyabutabire byiganjemo amarange n’ibindi bifitanye isano nayo.

Ndayisenga avuga ko icyambu cya Dar es Salaam cyahagaritse imirimo bikagabanya umusaruro wabo ku kigero kiri hafi 50%.

Ati: “Iyo ibikoresho bitaje ntabwo dushobora gusohora ibyo dutanga, iyo bitabonetse ntabwo dushobora guherereza abakiriya nk’uko bikwiye.

Advertisement

Ubwo rero ni ukuvuga ngo imibare yaramanutse cyane ku buryo ingaruka zizagera ku bantu bose; ari twebwe ndetse zikagera no ku bucuruzi kuko ibyo bacuruzaga byaragabanutse.”

Kugeza ubu nta ngaruka ziragera ku baguzi bato zituruka kuri izi mpinduka zabaye mu bucuruzi bwo mu Karere ndetse na Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko yakurikiranye iki kibazo igasobanura ko nta gitutu kizabaho ku izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa bituruka mu mahanga ku isoko ry’imbere mu gihugu.

Icyambu cya Dar es Salaam gifatiye runini ubucuruzi mpuzamahanga kuko kinyuzwaho ibicuruzwa byinshi biza cyangwa biva mu Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo mu Karere bidakora ku Nyanja binyura mu muhora wo hagati.

Advertisement

Tanzania

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media