BURUNDI
CNDD-FDD yemeje ko u Burundi butavanye ingabo zabwo muri RDC
U Burundi biciye mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi muri iki gihugu, bwemeje ko butigeze bucyura ingabo bwohereje kurwana mu ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ayo makuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Réverien Ndikuriyo, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026.
Yagize ati:
“Dufite amasezerano atwemerera kujya gutabara muri Congo, turi by’abanye-Congo…Ingabo z’u Burundi ziracyariyo.”
Ndikuriyo yemeje ko u Burundi bugifite ingabo mu burasirazuba bwa RDC, mu gihe amakuru yavugaga ko ubwo ingabo z’iki gihugu zatsindirwaga mu mirwano yasize inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zigaruriye Umujyi wa Uvira, cyahise gicyura ingabo zacyo.
Bivugwa ko inyinshi mu ngabo z’u Burundi zatashye hagati y’itariki ya 16 n’iya 17 zinyuze mu kiyaga cya Tanganyika.
Andi makuru avuga ko hari bataillon eshatu z’ingabo z’u Burundi zaba zarasigaye mu mujyi wa Baraka wo muri Teritwari ya Fizi, ndetse ko u Burundi biteganya kuzohereza kurwana zambaye impuzankano y’ingabo za Leta ya Congo.

