MU MAHANGA
Centrafurika: Perezida Touadera yatsindiye indi manda
Perezida wa Repubulika ya Centrafrica, Faustin Archange Touadera, yatsindiye manda ya gatatu mu matora yo mu kwezi gushize, nk’uko ibyavuye mu matora by’agateganyo bibigaragaza.
Ibyavuye mu matora by’agateganyo byashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bushinzwe amatora mu masaha akuze kuri uyu wa Mbere ushize, byerekana ko Touadera yabonye amajwi 76.15%, mu gihe abitabiriye amatora bagera kuri 52%.
Abakandida ba mbere bari bahanganye na Touadera, Anicet Georges Dologuele na Henri-Marie Dondra, bombi bahoze ari ba minisitiri b’intebe, babonye amajwi 15%, n’amajwi agera kuri 3%.Touadera w’imyaka 68 yatangiye kuyobora mu myaka icumi ishize, kandi byari byitezwe ko azatsinda nyuma y’uko ihuriro rikuru ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryanze kwitabira amatora, ryamagana icyo bita amahirwe ya politiki atangana nyuma ya referendumu yo mu 2023 yakuyeho umubare wa manda za perezida.
Dologuele na Dondra bavuze ko hari amakosa akabije yakozwe kandi basaba ko ibyavuyemo biteshwa agaciro.
Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rufite kugeza ku itariki ya 20 Mutarama rugafata icyemezo ku bujurire ubwo ari bwo bwose no gutangaza ibya nyuma byavuye mu matora.

