Byinshi utari uzi ku mukinnyi wa film Priyanka Chopra

Priyanka Chopra yamenyekanye cyane mu gukina film mu gihugu cy’Ubuhinde akaba anazitunganya akaba kandi  ari n’umuhanzi w’indirimbo yavutse tariki 18,Nyakanga ,1982 avukira mugihugu cy’Ubuhinde mubyerekeye  amashuri ye yize ibijyanye no gukanika indege arongera yiga Criminal sycology

 

Priyanka kandi yatwaye igihembo cyo kuba yarabaye miss w’isi mu mwaka 2000 yatangiye gukina film mu mwaka 2002 nibwo yatangiye kugaragara mu film zitandukanye zirimo: Andaaz (2003), Aitraaz(2004), Shaadi Karogi (2004) you Pyaar Impossible (2010) Superhit ,Krish Don(2006) iyi akaba ari nayo yamenyekanyemo cyane

 

Priyanka Chopra ajya gutangira kuba umunyamuziki byahizwemo uruhare na papa we ubwo yamubwiraga ko afite ijwi ritangaje ridasanzwe yaje kandi kubimufashamo yaje gukora indirimbo zitandukanye zirimo:Aaja Soniye, Raat Ke Dhai Baje, Dil Hi Toh Hai nizindi zitandukanye

 

Priyanka Chopra azwiho kandi gukora ibikorwa by’urukundo 2006 yafunguye umuryango wafashaga abana babakobwa kwiga yaje no gutorwa nka Ambassador wa UNICEF ku isi  afasha abana barenze 70 buri mwaka akabishyurira ubwisungane mu kwivuza no mubindi bitandukanye 50 ni abana babakobwa

 

Yaje gusa nkuhagarika gukina ama film kugirango abone uko yita kuri ibyo bikorwa bye byose ni umuntu ukunda gufasha abababaye , kwita kubidukikije no kwita ku myigire yabadafite kuvugira akunda kandi guharanira uburenganzira bw’abari nabategarugori

 

Muri ibyo bikorwa byose akora byo gufasha abatishoboye harimo amagambo afasha akunda kuvuga nawe ashobora kuba yakugirira umumaro

1.Umunota umwe ushobora kuguhindurira ubuzima ibi yabikomeje igihe yahabwaga igihembo cya miss w’isi aho yagize ati uwo munota bakimara kubitangaza ubuzima bwanjye bwahise buhinduka

2.Iyizere mbere yo kwizera abandi kandi wikunde mbere yo gukunda abandi niba uguye haguruka

3.Iyo udafite amahame ugenderaho ntuba uhamye kandi ko ubwiza butagira ubwenge ntacyo bumaze

4.Niba ufite ubushobozi bwo gukunda umuntu bikore ukiriho ufatirane ayo mahirwe mu gihe bigishoboka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *