Connect with us

AMAKURU

Bukavu: Imvura yahitanye abantu batanu, inangiza byinshi

Published

on

Bukavu, kuwa 11 Kanama 2025 imvura ikaze ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere yahitanye abantu batanu mu mujyi wa Bukavu, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isiga inangije byinshi ku bikorwaremezo n’amazu y’abaturage.

Actualite.Cd uvuga ko muri abo bapfuye, harimo bane, umubyeyi n’abana be batatu bo mu gace ka Buholo , komine ya Kadutu. Inkuta z’inzu bari barimo zasenyutse zirabagwira, bikekwa ko byatewe  n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi.

Uyu muryango wari usanzwe ufite amateka ababaje, kuko nyakwigendera yari asigaye ari we utunze umuryango nyuma y’urupfu rw’umugabo we mu bihe byashize.

Advertisement

Undi muntu witabye Imana ni umusore waguye mu mpanuka yaturutse ku muriro watewe n’iyi mvura mu gice kitavuzwe izina, na we agahita ahasiga ubuzima.

Uretse abo batanu bahitanywe n’iyi mvura, hari n’ibyangiritse byinshi birimo amazu yasenyutse nandi yashegeshwe bikomeye akeneye gusanwa. ibibazo bikomeye, imiryango myinshi yatakarijemo byinshi. Imihanda n’ibikorwaremezo birasenyuka.

Inzego z’ubuyobozi muri Bukavu zavuze ko ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo zitabare abagezweho n’ibi biza, ndetse hashyizweho itsinda rishinzwe kubarura no gufasha imiryango yagizweho ingaruka.

Advertisement

Iyi mvura idasanzwe yongeye gutera impungenge ku mutekano w’abaturage batuye mu misozi ya Bukavu, ikunze guhura n’inkangu mu bihe by’imvura

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media