Ikipe ya AS Muhanga ibarizwa mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 01 Nzeri 2024 yatangaje coaching staff nshya ije isimbura iyarihasanzwe batandukanye mu minsi yari yabanje. Iyi kipe kandi ikaba yaranerekanye imyambaro mishya bazakoresha muri uyu mwaka w’ imikino wa 2024/25.
Umutoza Munyashema Gaspard niwe ugiye gukomezanya na AS Muhanga aho intego n’ ubundi ari ukuzamuka mu cyiciro cya mbere. Gaspard aje muri AS Muhanga nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Nyanza FC azaba yungirijwe na Nyandwi Armer, Nzigiyimana Junior azaba ashinzwe kongerera ingufu abakinnyi, umutoza w’ abazamu azaba ari Mpazimaka Patrick ndetse na Kayihura Eric uzaba ari team manager w’ ikipe.
Ngayaberura Omar azakomeza kuba umuganga w’ ikipe ndetse na Mugisha Damascene uzakomeza kuba kit manager.
Iyi staff ya AS Muhanga ije isimbuye iherutse gutandukana na AS Muhanga yari iyobowe na Coach Abdou.
Coach Abdou Mbarushimana uherutse gutandukana na AS Muhanga yari yaragarutsemo muri 2022 avuye muri Etoile de l’Est ndetse yagiye anayitoza mu yindi myaka yashize anayifasha kugera ku mukino wa nyuma w’ igikombe cy’ amahoro muri 2013.
Kamali Methode wari wungirije Coach Abdou nawe yari umwe mubagize staff ya AS Muhanga iherutse gushimirwa.
Umutoza w’ abazamu Ishimwe Ally nawe yajyanye na staff ya Coach Abdou nubundi bakunda gukorana uko ari 3 banasezerewe.
Ikipe ya AS Muhanga rero ikaba iherutse no kwerekana imyambaro mishya uwo murugo n’ uwo hanze izifashisha muri iyi season ya 2024/25 izatangira hagati mu kwezi kwa Nzeri.
AS Muhanga yiashishije abakobwa b’ ikimero mu kwerekana umwambaro mushya wo murugo, ndetse izajya yamamariza Hotel Saint Andre Kabgayi nk’ umufatanyabikorwa mushya.
Lucerna Kabgayi Hotel nayo ni umwe mu bafatanya bikorwa bakomeye bazaba bari kumwe muri iyi season ya 2024//25.
Rutahizamu Mutebi Rashid nawe ni umwe mu bazaba bafasha AS Muhanga kuzamuka mu cyiciro cya 1
AS Muhanga yagarukanye intego zo kuzamuka
AS Muhanga mu mwambaro wo hanze wo mwibara ry’ ubururu
AS Muhanga ni imwe mu makipe azaba yambara neza