Connect with us

AMAKURU

Amb. Ngoga yakebuye Loni ikerensa ubushobozi bwa FDLR

Published

on

Ivomo: IGIHE

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yagaragaje ko FDLR ari ryo pfundo ry’ibibazo bihangayikishije u Rwanda n’Akarere, bityo ko ibindi bibazo Inama ya Loni yashingiraho bihabanye n’ibitezwa n’uyu mutwe byaba ari ugushakira amata mu kimasa.

Mu kiganiro na One Nation cyabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ngoga yagarutse ku bibazo by’umutekano muke byabaye karande mu Karere k’Ibiyaga bigari, bikaba mu maso y’Ingabo za Loni zihora zigamba ko zigarura amahoro nyamara hari ubwo ziba zitiza umurindi ibi bibazo.

Ngoga yibukije uburyo mu 1994 Loni yatereranye u Rwanda Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba irebera, n’uburyo Jenoside yatangiye, izi ngabo zikazinga utwangushye, kandi ari bwo zari zikenewe ngo zirokore abicwaga bazira uko bavutse.

Advertisement

Ati

“Loni yagize uruhare binyuze mu byemezo yafashe, kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside bahunge.”

Ngoga yavuze ko Loni yakunze kuba imburamumaro mu guhashya abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bahungiye mu Burasirazuba bwa Congo, bigatuma ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeza.

Ati

Advertisement

“Uyu mutwe w’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi wakomeje kwiyubaka, kwiyingunganya, kuzamura ubushobozi mu bijyanye n’intwarono gutera u Rwanda uko ibihe bisimburana.”

FDLR yavutse mu 2000 ishibutse kuri ALiR. Abayishinze ni abahoze mu mutwe w’Interahamwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) na zimwe mu mpunzi z’Abanyarwanda, bahungiye muri RDC.

FDLR yavutse mu bihe Loni yari imaze igihe gito yohereje ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo, cyazahajwe n’intambara, zigamijwe kuhagana n’imitwe yitwaje intwaro ikibarizwamo.

Nubwo bimeze uku, Inama Ishinzwe Umutekano ku Isi, yakunze gukerensa uruhare rwa FDLR mu gukwiza ingengabitekerezo y’urwango mu Karere, ahubwo ugasanga ishakira igisubizo aho kitari.

Advertisement

Ngoga ati

“Uruhare rukomeye rwa FDLR, rwakunze gukerenswa, mu mvugo n’ibyemezo by’Inama ya Loni Ishinzwe Umutekano ku Isi. Umukoro ukomeye dufite ni ugutuma Inama ya Loni Ishinzwe Umutekano yumva iki kibazo. […] Siko bose batabyumva, hari ababyumva, Tuzi ko hari abagoreka ukuri bitari uko batabyumva neza ahubwo hari izindi mpamvu zitandukanye.”

Yavuze ko umukoro w’u Rwanda ukomeye ari ugusaba Inama ya Loni ishinzwe Umutekano, ikagaragaza ibibazo uko biri, ikanashaka uburyo yabyiga ndetse ikanabikemura, nta kwinyuza hirya.

Ati “FDLR ni yo nkomoko y’akaga kagakomeye u Rwanda rufite. Ubundi buryo butazirikana uku kuri buba bukozwe mu buryo butari bwo kandi ntacyo bwafasha.”

Advertisement

Yagarutse kandi ku bindi bibazo byazahaje RDC. Harimo ibibazo by’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakomeje kumeneshwa, bakicwa, bakimwa uburenganzira bwabo ku gihugu n’ibindi bibi byose, ariko abantu bakagomeza kwirebesha hirya.

Yavuze ko akazi ke muri Loni ari ukugaragaza ibihamya by’ibi bibazo, akumvisha buri wese ukuri kw’ibihari, ibibazo bigakurikiranwa uko biri, aho gushingira ku makuru y’ibinyoma, atavuga ibiriho, ahubwo abeshya.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yibukije ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bizi cyane igiciro cyo kutagira umutekano kurusha ibindi, bijyanye n’uko rwageze kure habi hashoboka bitewe n’umutekano muke, kurusha uwo ari we wese mu Karere.

Advertisement

Ati “Iyo duharanira ko hakoreshwa uburyo nyakuri bujyanye no kwita kuri ibi bibazo by’umutekano muke ndetse iyo duharanira ingingo yo gukorera hamwe ngo Akarere kacu gatekanire buri wese, biba bishingiye kuri byo.”

Ngoga yanagaragaje ko ari na byo bituma u Rwanda ruba urwa mbere mu bihugu biharanira amahoro ku Isi, mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bice bitandukanye.

Agaruka ku biganiro byo kugarura amahoro mu Karere biri kugirwamo uruhare n’ibihugu bitandukanye nka Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ku bwe ari ingirakamaro.

Advertisement

Ku masezerano ya Doha areba RDC na AFC/M23 mu guhangana n’ibibazo by’imbere muri iki gihugu, Ngoga yavuze ko ari

“Ibiganiro bireba Abanye-Congo ariko bigira n’ingaruka ku Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere, ari na yo mpamvu dukomeza gukurikirana ibijya mbere i Doha.”

Impamvu ni uko u Rwanda rumaze imyaka myinshi rucumbikiye Abanye-Congo barenga ibihumbi 130 na Uganda ikaba icumbikiye abandi nk’abo, ari na yo mpamvu iby’imbere muri Congo bigera ku Rwanda n’ibindi bihugu mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ngoga yavuze ko ayo ari amahirwe yo gutuma ibyemezo bifatirwa mu biganiro bishyirwa mu bikorwa, agaragaza ko u Rwanda na rwo rurajwe ishinga no gutanga uruhare rwarwo kugira ngo aya mahirwe yo kugarura amahoro arambye mu Karere abyazwe umusaruro.

Advertisement

Ati “Nta terambere ryabaho nta mutekano urambye uhari. Nta mahoro yabaho nta butabera, ibyo byose birajyana.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media