Sports
Ngaba abakinnyi 10 b’ umupira w’ amaguru ba mbere bagufi.
Ubusanzwe mu mupira w’ amaguru igihagararo cy’ umukinyi gikunze kuba ishingiro ry umusaruro we mu kibuga, akenshis iyo umukinnyi ari muremure biramufasha cyane mu mikinire ye kuko uba ari umwihariko we, gusa nubwo igihagararo kimufasha mu mikinire ye ntibivuze ko abandi bafite igihagararo wakwita ko kidahagije ntibibaza gutanga umusaruro wo mu kibuga ndetse bakanarusha abasanzwe bafite igihagararo cyitwa ko gihagije. Ikindi kandi wagenderaho ubihamya ni uko bamwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka ntabwo bose bari bafite uburebure buhagije, urugero rwiza ni nk’ abanya-Argentina Diego Maradona na Lionel Messi. Kuri iyi nshuro rero ikinyamakuru http://garufm.com cyabateguriye urutonde rw’ abakinnyi 10 bagufi kurusha abandi, iyi nkuru yateguwe hifashishijwe ikinyamakuru http://givemesport.com. Mu gukora urutonde rw’abakinnyi 10 bagufi kurusha abandi, hari ibintu byinshi byagendewo, icya mbere ni uko bagombaga kuba barakinnye muri shampiyona zizwi, abandi bakinnye muri shampiyona zitazwi amakuru aberekeyeho byari kugorana kuyabona.
Nk’ ibisanzwe reka urutonde rwacu turuhere ku mwanya wa 10 tumanuke dusoreze ku mwanya wa mbere.
10. Bernard (1.64m)
Bernard Anício Caldeira Duarte ni umunya-brazil, wavutse kuwa 08 Nzeri 1992.
Yakiniye amakipe menshi atandukanye arimo: Shaktar Donetsik, Everton ndetse na Atletico Mineiro
y’ iwabo muri Brazil yakuriyemo, akaba ari no kuyisaziramo kugeza mu mpera za 2025.
Uyu Bernard dusanga ku mwanya wa 10, afite ubureburebwa metero 1 na santimetero 64.
9.Ryan Fraser (1.63m)
Ryan Fraser ni umunya-scotland, wavutse kuwa 24 Gashyantare 1994.
Yakiniye amakipe menshi atandukanye arimo: Newcastle, Bournemouth na Southampton abarizwamo kugeza mu mpera za 2025
Uyu Ryan Fraser dusanga ku mwanya wa 9, afite ubureburebwa metero 1 na santimetero 63.
8.Tariq Lamptey (1.63m)
Tariq Kwame Nii-Lante Lamptey ni umunya-ghana, wavutse kuwa 30 Nzeri 2000.
Yakiniye amakipe menshi atandukanye arimo: Chelsea, Brighton & Hove Albion na Fiorentina abarizwamo kugeza mu mpera za 2025.
Uyu Tariq Lamptey dusanga ku mwanya wa 9, nawe afite ubureburebwa metero 1 na santimetero 63.
7.Lorenzo Insigne (1.63m)
Lorenzo Insigne ni umutaliyane, wavutse kuwa 04 Kamena 1991.
Yakiniye amakipe menshi atandukanye arimo: Napoli na Toronto FC.
Uyu Lorenzo Insigne dusanga ku mwanya wa 9, nawe afite ubureburebwa metero 1 na santimetero 63.
6. Alan Wright (1.63m)
Alan Geoffrey Wright ni umwongereza, wavutse kuwa 28 Nzeri 1971.
Yakiniye amakipe menshi atandukanye arimo: Blackpool, Blackburn Rovers, Aston Villa, Sheffield United na Cheltenham Town
Fleetwood Town. Ndetse akaba yaranabaye umutoza nubwo bitamuhiriye.
.Uyu Alan Wright dusanga ku mwanya wa 6, nawe afite ubureburebwa metero 1 na santimetero 63.
5. Maxi Moralez (1.60m)
Maximiliano Nicolás Moralez ni umunya-argentine, wavutse kuwa 27 Gashyantare 1987.
Yakiniye amakipe menshi atandukanye arimo New York City FC n’ andi menshi atandukanye.
Uyu Maxi Moralez dusanga ku mwanya wa 5, afite ubureburebwa metero 1 na santimetero 60.
4. Jose Dominguez (1.60m)
José Manuel Martins Dominguez ni umunya-portugal, wavutse kuwa 16 Gashyantare 1974.
Yakiniye amakipe menshi atandukanye arimo: Benfica, Tottenham na Sporting.
Uyu Jose Dominguez dusanga ku mwanya wa 4, afite ubureburebwa metero 1 na santimetero 60.
3.Madson (1.60m)
Madson Formagini Caridade ni umunya-brazil, wavutse kuwa 21 Gicurasi 1986.
Yakiniye amakipe menshi atandukanye arimo Santos nandi y’ iwabo muri Brazil atandukanye .
Uyu Jose Dominguez dusanga ku mwanya wa 3, afite ubureburebwa metero 1 na santimetero 60.
2. Daniel Villalva (1.59m)
Daniel Alberto Villalva Barrios ni umunya-argentine, wavutse kuwa 06 Nyakanga 1992.
Yakiniye amakipe menshi atandukanye arimo River Plate nandi y’ iwabo muri Argentina atandukanye .
Uyu Daniel Villalva dusanga ku mwanya wa 2, afite ubureburebwa metero 1 na santimetero 59.
1. Rui Barros (1.58m)
Rui Gil Soares de Barros ni umunya-portugal, wavutse kuwa 24 Ugushyingo 1965.
Yakiniye amakipe menshi atandukanye arimo: Juventus, AS Monaco Marseille na FC Porto yakuriyemo akaba ari nayo yasaziyemo.
Uyu Rui Barros niwe dusanga ku mwanya wa 1, afite ubureburebwa metero 1 na santimetero 58.
Aba nibo bakinnyi 10 bagufi babayeho bazwi mu mupira w’ amaguru, nubwo abenshi baba biteze ko mubakinnyi bagui hataburamo rurangiranwa Lionel Messi gusa burya nawe hari abo bahagararana akabareba bitamusabye kwisumbukuruza. Mu gutegura uru rutonde twagendeye ku kuba aba bakinnyi abarakinnye muri shampiyona zizwi kuburyo kubona amakuru aberekeyeho bitagorana gusa ntibivuze ko ntabandi wabona bagufi kubarusha, ariko abo bandi bitewe na shampiyona bakinamo kubamenya biba bigoye.

