Connect with us

AMAKURU

Ingo 270 zituriye uruganda rwa SteelRwa zigiye kwimurwa

Published

on

steel rwanda
Photo: IGIHE

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yatangaje ko abaturage baturiye uruganda rwa SteelRwa ruherereye i Rwamagana bagiye gutangira kwimurwa.

Yabigaragarije Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, ku wa 13 Ugushyingo 2025.

Perezida w’iyo Komisiyo, Muzana Alice, yabajije aho gahunda yo kwimura abaturage baturiye urwo ruganda igeze n’igihe bazatangira kwimurirwa.

Advertisement

Ati “Twagira ngo tumenye amakuru y’uyu munsi agezweho ni ayahe? Ubwo duherukana mwatubwiye ko umurongo wari uhari kwari ukwimura abaturage, ese uyu munsi mugeze he mushyira mu bikorwa uwo murongo.”

Kajangwe yagaragaje ko hamaze gukorwa ibarura ku miryango ituye mu muzenguruko wa metero 500 (500M radius) uvuye ku ruganda kuko ari bo bagomba kwimurwa harimo ingo 270 zizimurwa.

Ati “Twari twafashe umwanzuro nka Leta ko habaho kwimura abo baturage, twari twakoze isuzuma ryo kureba niba twakwimura uruganda cyangwa abaturage.”

Advertisement

“Dusanga icyaba gihendutse ari ukwimura abaturage ku giciro cyiza kandi cyumvikana. Uyu mwanzuro warafashwe habamo n’umurongo fatizo w’uko cyakorwa.”

Yakomeje ati “Harimo ko abaturage bakwimurirwa ahandi hantu muri gahunda ya Leta . Ni umwanzuro wafashwe mu gihe cyo kuganira ku ngengo y’imari y’uyu mwaka ariko hari ibyasabagwa kugira ngo abaturage babashe kwimurwa.”

Yagaragaje ko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo nibura umwaka utaha gahunda yo kubakira abazimurwa izabe yatangiye.

Advertisement

Ati “Ibyo byo byarakozwe ariko igikenewe kindi ni uburyo bwo kongera kubatuza. Ese abo baturage turabimurira hehe? Ese turabubakira? Kubera ko gutuzwa ahanini uba usanga ari kuvuga ngo abaturage ugiye kububakira aho bagiye kujya.”

“Uba ugomba kuba uzi ngo ugiye kububakira hehe? Uzi aho ubatwaye, ahantu hameze gute? Inzu zimeze zite? Ibyo rero biri gukorwa, kandi turatekereza ko mu ntangiriro za Ukuboza bizaba byarangiye. Bikaduha umurongo w’aho abaturage twabimurira n’amafaranga byatwara.”

Yongeyeho ko “Icyifuzo cyacu n’icyo duteganya ni uko uko gutuzwa byatangira mu ntangiriro z’umwaka wa 2026 ariko bitinze mu mwaka utaha w’ingengo y’imari itaha bitewe n’iy’aba ihari.”

Advertisement

Yavuze ko ari ibintu biri gukorwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Abaturage ntibanyuzwe n’igenagaciro

Aba baturage bo mu kagari ka Cyarukamba begereye neza uru ruganda rukora ibyuma, baganiriye na IGIHE muri Mutarama 2025, bagaragaje ko hari abatarishimiye uburyo igenagaciro ry’imitungo yabo ryakozwemo.

Advertisement

Umwe ati “Nibaza ukuntu babaze igikoni cyanjye cyonyine, bagasiga inzu, nkumva biratangaje. Ese nzasigarana inzu gusa ihagaze ku gasozi? Niba ari ukubara, babaze ibintu byose, bakatwimura aho kutubarira ibice.”

Undi yagize ati “Twe twasigayemo hagati, babariye abantu ba ruguru yacu, banabarira abafite amashyamba munsi yacu, twe dusigara mo hagati. Turasaba ko niba ari ukwimura, bagendera ku bantu bari muri za metero 500 gusa, ntibafate abantu bake ngo banajye munsi yacu, bafate amashyamba twe badusize.”

Kajangwe yavuze ko n’ubundi ibarura ry’imitungo rishobora kuzongera gusubirwamo kuko rirengeje umwaka rikozwe.

Advertisement

Ati “Ibarura ry’imitungo y’abaturage ryo turarifite, rishobora kuzongera kurebwaho kuko rimaze umwaka kandi amategeko avuga ko iyo rirengeje amezi ane ikenera kuvugururwa cyangwa hakabaho kongeraho amafaranga mu kubimura.”

steel rwanda ingurane

steel rwanda

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media