AMAKURU
Umuhanda wa miliyari 16 Frw uhuza Inkambi ya Kiziba n’Umujyi wa Karongi ugeze kuri 95% wubakwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko imirimo yo kwagura, gutsindagira no gushyira kaburimbo mu muhanda uhuza Umujyi wa Karongi n’Inkambi ya Kiziba icumbikiye ibihumbi by’impunzi z’Abanyecngo igeze kuri 95% ndetse ko hari icyizere ko ukwezi kwa Ugushyingo kuzasiga warangiye wose.
Ni umuhanda ureshya n’ibilometero 14,5 ukazuzura utwaye utwaye miliyari 16 Frw.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yavuze ko mu bikorwaremezo abaturage ba Karongi bashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu harimo n’umuhanda Karongi-Kiziba.
Ati “Umuhanda uva Karongi mu mujyi werekeza mu Nkambi ya Kiziba, uzasozwa muri uku kwezi kwa Ugushyingo, kandi hari gahunda y’uko uzakomeza ukagera Gisovu ndetse ukazaduhuza n’agace ka Nyamagabe mu kiciro gikurikiyeho”.
Solange Uwineza uturiye uyu muhanda yabwiye IGIHE ko kuba utari ukoze byabangamiraga ubuhahirane hagati y’Umujyi wa Karongi n’inkambi ya Kiziba.
Ati “Watezaga impanuka, nta modoka nyinshi zawugendagamo. Kuva Bwishyura ugera mu nkambi kuri moto baducaga 4000 Frw kugenda no kugaruka, imvura yaba yaguye bakaduca 7000 Frw kubera ubunyereri”.
Uwineza avuga ko kuba uyu muhanda utari ukiri nyabagendwa bitewe n’amazi yari yaragiye awucamo ibinogo, byatumaga unyurwamo n’imodoka ndende kandi na bwo imvura yaba yaguye kuwunyuramo bikaba ingorabahizi rimwe na rimwe bikaba byanateza impanuka.
Nikobahora Jean Paul umaze imyaka 12 atwara abagenzi kuri moto muri uyu muhanda, yavuze ko kuba utari ukoze byamutezaga ibihombo kuko yatobokeshaga amapine inshuro zirenga enye mu kwezi.
Ati “Uyu muhanda kuwukoreramo byari bigoye cyane. Warimo imikuku myinshi, mu mvura ukanyerera mu mpeshyi ukabamo umukungugu, watwara umugenzi akagera iyo ajya yahindanye. Turashimira Perezida Kagame wadukoreye uyu muhanda, ubu urugendo rwaroroshye, twizeye ko impanuka zizagabanuka, na essence ntabwo tugikoresha nyinshi nka mbere”.
Uyu muhanda witezweho koroshya ubuhahirane hagati y’Umujyi wa Karongi n’ibindi bice byo mu mirenge ya Rwankuba na Twumba yeramo ibirayi n’indi myaka.
Muri Gicurasi 2023, ni bwo imashini zatangiye kwagura uyu muhanda no kuwutsindagira hakurikiraho imirimo yo kuwushyiramo kaburimbo.
Ku ikubitiro byari biteganyijwe ko imirimo yo kuwukora igomba kurangira bitarenze tariki 31 Gicurasi 2025 ariko ntibyakunze kubera ko ikigo cyakoze uyu muhanda hari aho cyageze kigahura n’urutare, rwasabye imbaraga nyinshi kurumena.

