Connect with us
abanyamulenge abanyamulenge

AMAKURU

Babonye jenoside ya Gatumba idahagije: Abanyamulenge bigaragambirije Ingabo z’u Burundi muri Minembwe

Published

on

Abanye-Congo batuye muri Teritwari ya Fizi, Uvira na Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo tariki ya 4 Ugushyingo 2025 bahuriye mu myigaragambyo muri Minembwe, basaba Ingabo z’u Burundi kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Aba baturage bagaragaje ko ingabo za RDC zishe Abanyamulenge benshi muri Minembwe, abandi zibafata ku ngufu, aho ingabo z’u Burundi zihagereye, zo zifashisha uburyo bwo kwicisha inzara abasigaye.

Abatuye muri Minembwe bagaragaje ko bababajwe cyane no kuba ingabo z’u Burundi zarabafungiye inzira bari basanzwe banyuramo bajya ku masoko no gushaka ibindi byangombwa nkenerwa mu buzima bwabo.

Advertisement

Mu ndirimbo baririmbaga harimo igira iti “Mu Mikenke baduteye, bishe abana n’abagore. Abarundi basubire iwabo, bakoze jenoside mu Mikenke. Twiyambaje amahanga, amahanga adutabare, ntidushaka ko Minembwe na Mikenke iba nko mu Gatumba.”

Umwe mu bagore bari muri iyi myigaragambyo yagize ati “Abarundi bo baje kutwicisha inzara, bari kudukorera jenoside. Twebwe ababyeyi turaririra amahanga kugira ngo aze atabare Minembwe kubera ko inzira twanyuzagamo ibidufasha yafunzwe n’ingabo z’u Burundi.”

Yakomeje ati “Twebwe ababyeyi ntidushaka Ingabo z’u Burundi. Zisubire iwabo. Badukoreye jenoside muri Gatumba, bagarutse kudukorera jenoside hano Minembwe, batwicisha inzara. Babonye ko jenoside ya Gatumba idahagije, baje kuyikomereza muri Minembwe.”

Advertisement

Mugenzi we ukomoka mu bwoko bw’Abashi, yamenyesheje abatuye muri Minembwe ko abakunda, abasabira Imana ngo ibafungurire inzira kugira ngo bongere bahahirane nk’uko byahoze mbere y’uko ingabo z’u Burundi zihagera.

Umuryango ‘Mahoro Peace Association’ usobanura ko kuva mu 2017 ubwo Leta ya RDC yatangiraga kugaba ibitero ku Banyamulenge, ababarirwa mu bihumbi 328 barahunze, imidugudu 548, amashuri 134 n’ibigo nderabuzima biratwikwa.

Uyu muryango ugaragaza ko imidugudu y’Abanyamulenge yagoswe n’Ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 10.000, zose ziri mu bikorwa byo kubambura uburenganzira bwo kubaho binyuze mu kubafungira inzira zibahuza n’amasoko.

Advertisement

Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Kivu y’Amajyepfo hashingiwe ku masezerano ubutegetsi bw’u Burundi bwagiranye n’ubwa RDC. Byari byarasobanuwe ko intego yayo ari ukwifatanya mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ariko umunsi ku munsi abasivili ni bo bibasirwa.

gatumba abanyamulenge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media