Connect with us
amavubi national stadium amavubi national stadium

Sports

Amavubi mu biganiro n’Ibirwa bya Comores na Namibia ku mikino ya gicuti

Photo: Internet

Published

on

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riri mu biganiro n’ibihugu bya Namibia n’Ibirwa bya Comores, aho kimwe muri byo gishobora gukina umukino wa gicuti n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ muri uku kwezi.

Kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 18 Ugushyingo 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) riteganya ko amakipe y’ibihugu y’abagabo ashobora gukina amarushanwa cyangwa imikino ya gicuti.

Mu gihe urugendo rw’Amavubi rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 rwarangiye mu Ukwakira, kuri ubu ashobora gukina imikino ya gicuti mu Ugushyingo.

Advertisement

Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo akaba na Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike muri FERWAFA, Mugisha Richard, yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko nta mwanzuro urafatwa ku mukino Amavubi ashobora gukina, ariko bari kuganira na Namibia ndetse n’Ibirwa bya Comores.

Ati “Umwanzuro wa nyuma ntabwo urafatwa. Dufite ubusabe bw’Ibirwa bya Comores ko twajyayo, ariko hakaba n’aba-agents bakorana na Namibia bifuza ko yaza hano, ibisigaye tukayimenya.”

Yongeyeho ko ibyo byose bigendana n’ingengo y’imari, akaba ari na byo bakiri gusuzuma ndetse biteganyijwe ko umwanzuro ufatwa kuri uyu wa Gatatu.

Advertisement

Ati “Ni ibyo biganiro tukirimo, ariko iminsi yagiye, uyu munsi tugomba gufata umwanzuro wa nyuma.”

Amavubi aheruka gukina imikino ya gicuti muri Kamena, aho yagiye muri Algérie akahakina imikino ibiri n’amakipe yayo (iya mbere irimo abakina hanze n’iy’abakina imbere mu gihugu gusa).

amavubi national stadium

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media