Connect with us

AMAKURU

Tanzania iri guhigisha uruhindu abanyamahanga bagize uruhare mu myigaragambyo

Photo: Internet

Published

on

Polisi ya Tanzania yatangaje ko iri guhigira hasi kubura hejuru abanyamahanga bateje imvururu mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, itangaza ko uko bizagenda kose bazaryozwa ibyo bakoze.

Ku wa 29 Ukwakira 2025, ni bwo Abanya-Tanzania, babyukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Amatora akiba havutse imyigaragambyo hangizwa ibikorwaremezo bitandukanye bituma nko mu Mujyi wa Dar es Salaam hashyirwaho guma mu rugo.

Abaturage bagaragazaga ko amatora atabaye mu mucyo bashinja Samia Suluhu Hassan n’Ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) gufunga benshi mu bo batavuga rumwe barimo Tundu Lissu w’ishyaka CHADEMA na we wabonwaga nk’uwatanga icyizere.

Advertisement

Nubwo habaye imyigaragambyo, amatora yarabaye ndetse Samia Suluhu Hassan bitangazwa ko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 97,66%.

Bikekwa ko hari abanyamahanga binjiye muri Tanzania mu buryo butemewe bagamije guteza akavuyo no guhungabanya imigendekere myiza y’amatora.

Bigaragazwa ko abo bantu bigize abakozi mu mirimo itandukanye irimo no gutwara moto. Itangazo rya polisi rigakomeza riti “Amakuru avuga ko aba bantu bari mu ntara za Arusha, Dar es Salaam, Mbeya, Mwanza, Songwe n’izindi.”

Advertisement

Ni ibice na Samia Suluhu yagaragaje nk’ibyakorewemo ubugizi bwa nabi nyuma yo kwemezwa nk’uwatoye, Polisi igatangaza ko iza kubahiga mpaka bagejejwe mu nkiko.

Iti “Umuntu wese ufite ukodesha cyangwa ubana n’umunyamahanga akaba afite akazi katazwi cyangwa ufite imyitwarire itavugwaho rumwe agomba kumumenyekanisha ku nzego z’ibanze.”

Polisi yavuze ko uzateshuka kuri ibyo azahura n’ingaruka zikomeye cyane, ko ukunda igihugu acyubaka aho gusenya ibyagezweho abaturage biyushye akuya.

Advertisement

Iti “Guverinoma irabinenga. Nta bundi buryo buhari uretse kwifashisha ingamba za gisirikare kugira ngo ituze ry’abaturage ryimakazwe.”

Mu guhangana n’abigaragambya, Tanzania yisunze ingamba zirimo gukuraho internet n’umuriro hamwe na hamwe mu buryo bwo gukumira ihuzanzira ryatumaga abigaragambya bahuza imigambi.

Loni yagaragaje ko abaguye mu myigaragambyo bari 10 mu gihe CHADEMA yo yagaragazaga ko abishwe na leta barenga 700. Samia Suluhu Hassan yatowe n’abarenga miliyoni 31,9 ndetse ku wa 3 Ugushyingo arahirira kuyobora igihugu mu myaka itanu iri imbere.

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media