Amakuru
Amakuru yo Hirya no Hino kuwa 22/06/2025

Umugabo w’imyaka 52 yatawe muri yombi akekwaho kwiba ibendera ry’igihugu
Polisi mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Cyato, yataye muri yombi umugabo ushinjwa kwiba ibendera ry’igihugu akarimanika mu ishyamba.
Byabaye ku itariki ya 21 Kamena 2025, ubwo abaturage basanze ibendera ryaburiwe irengero ku biro by’Akagari ka Bisumo.
Umwana w’imyaka 14 ni we watanze amakuru y’aho ibendera ryabonetse, rimanitse ku giti mu ishyamba.
Umugabo ukurikiranywe yari asanzwe azwiho ubusinzi ndetse no kugerageza kwiba iryo darapo amezi abiri mbere.
Yafashwe na RIB ya Kanjongo; ibendera ryasubijwe ku biro by’Akagari.
Gitifu w’Umurenge wa Cyato, Harindintwari Jean Paul, yasabye abaturage kubaha ibirango by’igihugu no kwirinda imyitwarire itesha agaciro igihugu.
Umusaza w’imyaka 65 wo mu Karere ka Rutsiro yasanzwe yapfuye mu mukoki w’amazi
Ndikunkiko Angelique, w’imyaka 65, wo mu Karere ka Rutsiro, wari umaze iminsi itanu aburiwe irengero, yasanzwe yapfuye.
Umurambo we wabonetse ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kamena 2025, muri ruhurura iherereye mu Murenge wa Mukura.
Yari yarabuze ku wa Mbere, tariki 16 Kamena 2025, ubwo yari agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ahitwa Shabure.
Bivugwa ko yanyereye ku mukingo, agwa mu mukoki agahita apfa.
Umurambo we wasanzwe ufite igikomere ku jisho, bigatuma hitabazwa RIB na Polisi ngo hakorwe iperereza, umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda kugira ngo hakorwe isuzuma.
MU MAHANGA
Perezida Samia Suluhu, yihanangirije abapfumu n’abavuzi gakondo abasaba kwirinda kwishora mu binyoma mu gihe cy’amatora, babeshya abakandida ko bazatsinda amatora kandi nta bushobozi bafite bwo kuyatsinda.
Ibi Perezida Suluhu yabigarutseho ku wa 21 Kamena 2025, ubwo hizihizwaga iserukamuco ryiswe ’Bulabo Cultural Festival’ mu Ntara ya Mwanza.
Yasabye abapfumu n’abavuzi gakondo kwirinda abanyepolitike bashobora kubashukisha amafaranga ngo babaragurire, bigatuma bavuga ibintu bishobora guteza amakimbirane hagati y’abayobozi ndetse n’abaturage bakabigenderaho.
Yagize ati “Hari benshi bifuza kujya ku butegetsi muri iki gihe bazabegera, mwirinde gukora imigenzo ishobora guteza amacakubiri kuko ari byo bikurura imvururu mu matora.”
Yabasabye kandi kutabeshya abakandida babizeza intsinzi cyangwa babashyiramo ibyizere bidafite ishingiro.
Ati “Niba hari uguhaye amafaranga uyafate uyarye ariko ubona ko yatsinda, gusa wirinde kubiba urwango, niba ubona ko ubwo bushobozi ntabwo afite mubwire uti ayo mafaranga yawe genda uyishimishemo.”
Perezida Samia kandi yagarutse ku bapfumu baragurira umukandida bakamubwira ko azatsinda ariko ko Guverineri w’Intara ye atamukunda, avuga ko ibyo badakwiriye kubikora.
Ibi Perezida Samia abitangaje mu gihe muri Tanzania hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu ku wa 28 Ukwakira 2025.