Amakuru
AMAKURU YO HIRYA NO HINO 21/06/2025

Politike
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bageze kure mu rugendo rwo kugirana amasezerano y’amahoro, ashimangira ko byitezwe ko azasinywa ku wa 27 Kamena 2025 i Washington DC n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’impande zombi.
Trump yavuze ko iyi ntambwe ari iy’agaciro ku gihugu cye, yongera gushima uruhare rw’ubuyobozi bwe muri iki gikorwa. Yatangaje ko ibi bigamije guhagarika intambara imaze imyaka myinshi hagati y’u Rwanda na RDC, bikaba byitezwe ko bizafungura inzira z’ubufatanye mu bucuruzi n’amahoro mu karere. Yanavuze ko ibindi bihugu nka Kosovo na Serbia, ndetse na Ukraine na Russie, biri mu nzira zisa, ariko ko bigoye gusaba Israel guhagarika intambara kuko “utsinda atajya asabwa kureka kurwana.”
Uburezi
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko igiye gushyira mu bikorwa impinduka mu mashuri yisumbuye rusange, aho abanyeshuri bazajya bahitamo mu byiciro bitatu by’imyigire (learning pathways) aho guhitamo mu mpuzamasomo 11 zari zisanzweho. Ibyo byiciro ni: Imibare na Siyansi, Ubumenyamuntu, n’Indimi.
Minisitiri Nsengimana Joseph yavuze ko izi mpinduka zigamije kunoza ireme ry’uburezi no gutegura abanyeshuri ku buryo bahangana ku isoko ry’umurimo ryo mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, bijyanye n’Icyerekezo 2050.
Nubwo abanyeshuri bazajya bahitamo umwihariko, amasomo nka Imibare, Icyongereza, Ikoranabuhanga n’Ubushabitsi azaba ahuriweho na bose. Izi mpinduka zizashyirwa mu bikorwa buhoro buhoro, hashingiwe ku bushobozi bw’amashuri, kandi ntizizahungabanya abari mu mashami asanzwe cyangwa abamaze kurangiza.
Mu Mahanga
Michelle Obama, umugore wa Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yishimira kuba yarabyaye abakobwa gusa, avuga ko iyo aza kugira umuhungu yari kuzamugora cyane kubera igitutu cyo kuba umwana wa Barack Obama.
Mu kiganiro cya “IMO Podcast” yavuze ko ababyeyi cyane cyane abahungu, bakwiye kurerwa bakabwirwa ukuri ku buzima, bagatozwa kumva abandi no kuba abagabo b’ibyitegererezo. Mu buryo bw’urwenya rufite ishingiro, Michelle yavuze ko umuhungu we yari kugerageza kubaka izina mu kwigereranya na se, ati “Yari kuba Barack Obama muto. Nari kumugirira impuhwe.” Ibi yabivuze yerekana ko urwo rugendo rwari kuba ruremereye cyane kuri we.
Iki kiganiro cyaranzwe n’ibitekerezo bifatika ku burere bw’abana, ariko kikanogozwa n’udushya n’akanyamuneza.