AMAKURU
Rwamagana: Umurambo w’umugore n’uw’umwana yasanzwe mu murima
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakariro uherereye mu Karere ka Rwamagana bwatangaje ko hakiri urujijo ku mirambo y’umugore n’umwana yasanzwe mu murima, bigakekwa ko biciwe ahandi bakajya kujugunywa muri uyu murenge.
Imirambo y’uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 30 ndetse n’umwana we uri mu kigero cy’umwaka umwe, yabonywe n’umuturage wari uri guhinga mu Mudugudu wa Rusheshe mu Kagari ka Bihembe mu Murenge wa Nyakariro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhoza Théogene, yabwiye IGIHE ko “Twababonye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ni umugore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 30, bamwicanye n’umwana w’umuhungu w’umwaka cyangwa umwaka n’igice. Babishe baraza baraharambika niko tubikeka kuko ni ahantu mu murima hadasanzwe hatuwe.”
Gitifu Muhoza yakomeje avuga ko kuri ubu bategereje inzego z’umutekano ndetse n’abaganga kugira ngo bajye gupima iyo mibiri hamenyekane icyabishe.
Yavuze ko kandi iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane niba abo bantu biciwe muri uwo mudugudu cyangwa se niba biciwe ahandi hantu bakaza kujugunywa mu mirima.
Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare, abasaba kandi kwirinda ubwicanyi kuko bushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’ubw’imiryango yabo.

