Connect with us

Mu Mahanga

Intambara muri Sudan akaga ku baturage

Published

on

sudan
Photo: Internet

Mu gihe isi ihangayikishijwe n’intambara hirya no hino ku isi, Sudani nayo imaze igihe irangwamo itambara bitazwi niba izarangira bitewe n’igihe imaze. Intambara yatangiye muri Mata 2023 hagati y’ingabo za leta ziyobowe na Gen. Abdel Fattah al-Burhan n’inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) ziyobowe na Gen. Mohamed Hamdan Dagalo (Hemedti), imaze guhindura Sudani igihugu cy’amarira, inzara, ubucabiranya n’urupfu.

Nyuma y’amezi arenga 27 y’intambara, impande zombi zifite ibice zigenzura, ariko nta ruhande rurashobora  gutsinda urundi. Ibikomeje guteza akaga gakomeye muri iki gihugu.

Ingabo za leta zagize intsinzi igaragara mu gusubiza igice cya Khartoum mu ntangiriro za 2025, bifashishije intwaro bahawe na Misiri, Turukiya, Qatar na Iran.

Ku rundi ruhande RSF nyuma yo gutakaza Khartoum, nayo yagabye ibitero bya drones kuri Port Sudan, ahinjirira ubutabazi.

RSF yafashe umwanzuro wo gufatanya n’indi mitwe kugira ngo ifungure inzira nshya y’inkunga iva ku mupaka wa Etiyopiya.

Abaturage barenga miliyoni 24 bahunze ingo zabo. Miliyoni hafi imwe bari mu guhura n’inzara y’akaga. Abana n’abagore nibo bafite ibyago byinshi byo gupfa buri munsi.

Amashyirahamwe mpuzamahanga y’ubutabazi akomeje kwangirwa gukorera aho afitiye abaturage akamaro. Impande zombi z’ishyamirane zibuza imiryango y’ubutabazi kugera ku bababaye, aho bamwe babikora nk’uburyo bwo kugenzura abaturage no kubaca intege.

Icyifuzo cy’Umuryango w’Abibumbye cyo kubona miliyari $4.2 zo gufasha abari mu kaga, kuri ubu hamaze kuboneka munsi ya 14% y’amafaranga asabwa kugeza mu mpera za Gicurasi.

Mu nama yabereye Londre mu Bwongereza mu kwezi kwa Mata 2025, iyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza David Lammy, abanyapolitiki b’ibihugu bikomeye bananiwe kumvikana ku buryo bwo kugarura amahoro.

Arabiya Sawudite na Leta z’unze ubumwe z’abarabu  ntibigeze bumvikana ku cyakorwa, bikaba intandaro y’uko ibihugu by’Abarabu bitabasha gutanga igisubizo cyumvikanyweho.

Misiri ishyigikiye Burhan, ariko igashyirwaho igitutu nk’abafite amateka yo kuba barabaye ku butegetsi bwa Bashir mu myaka 30.

UAE, ishinjwa gufasha RSF, ngo yaba iri inyuma y’ibitero bya drones byayogoje Port Sudan. Nyuma y’intsinzi y’ingabo za leta i Khartoum, benshi bari biteze ko UAE yava ku izima, ariko siko byagenze.

Uruhare rwa Israel mu kurasa kuri Iran ruteye impungenge ko iriya ntambara yaba irimo guhinduka iy’uturere.

Abaturage ba Sudani, bari barakoze impinduramatwara itarangwamo urugomo mu 2019 ikarandura ubutegetsi bwa Omar al-Bashir, bari mu bwigunge no mu kwiganyira. Amatsinda y’abaturage yari yaragize uruhare mu mpinduramatwara, arimo yibasirwa n’impande zombi zishyamiranye.

Ibigo bikorana n’abaturage ku rwego rw’ibanze (“Emergency Response Rooms”) ni byo bikomeje gutanga ubutabazi bwihuse, nubwo byambuwe inkunga ubwo ubutegetsi bushya bwa Perezida Donald Trump bwahagarikaga USAID.

“Sudani ishobora gusenyuka burundu niba amahanga adafashe icyemezo gikomeye. Inzego nk’Umuryango w’Abibumbye na AU zikwiye kwinjira mu kibazo cy’ubuzima bw’abarenga  ibihumbi .” Ubutumwa bwa Alex de Waal, umuyobozi wa World Peace Foundation:

Kugeza ubu, nta nama ihamye y’amahoro iri ku meza. Igitekerezo cy’uko ingabo za Leta zishobora gutsinda RSF mu buryo bwihuse kiragenda kiyoyoka kandi amahanga akomeje kurebera.

Sudani ni igihugu kiri mu bihe bigoye, gikeneye amahoro kurusha ikindi gihe cyose mu mateka yacyo ya vuba. Nta gihugu gikeneye amahoroa nk’uko Sudani iyakeneye uyu munsi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Menyekanisha ibikorwa byawe ku miyoboro yacu

X