Utuntu n'Utundi
Imico 5 yoroheje yagufasha kugira ibyishimo birambye buri munsi

Mu buzima bwa none buvanzemo akazi kenshi n’umunaniro, abantu benshi bashaka uburyo bworoshye bwabafasha kugira umunezero urambye. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mico cyangwa imyitwarire 5 yoroheje umuntu yakwitoza buri munsi, igafasha kugira amahoro yo mu mutima no kwishimira ubuzima.
1. Kwiyitaho (Self-care) buri munsi
Kwita ku buzima bwawe, haba mu kurya neza, kuryama neza, gukora siporo cyangwa gufata akanya ko kuruhuka, bifasha umubiri n’ubwenge kugira imbaraga no guhorana mu munezero.
2. Gusabana n’abandi
Kuganira n’inshuti, umuryango cyangwa abaturanyi bituma wumva ko utari wenyine, bikongerera icyizere n’ibyishimo. Niba ufite inshuti fata akanya uganize nazo bashimire cyangwa ugirane na bo ikiganiro gito.
3. Gufata umwanya wo guhumeka no gutuza
Buri munsi, fata iminota 5 yo guhumeka neza, gutuza, kugorora umubiri no kwitekerezaho. Ibi bizagufasha guhashya stress no kongera imbaraga zo gukomeza imirimo ya buri munsi.
4. Gushyiraho intego nto
Intego nto nk’iyo kugira isuku, gusoma igitabo, gukora siporo iminota 15 cyangwa gushaka umuntu muganira, izi ntego zizagutera ishyaka ryo gukomeza no kwiyumva neza .
5. Kunoza imyumvire no kwishimira ibyiza
Kwitoza gushimira ibitandukanye – nko kuba uri muzima, kuba ufite aho uba, inshuti n’imiryango – bifasha kwishimira ubuzima. Tangira buri munsi wandika ibintu 3 bishimishije, n’iyo byaba bito.
Nta gikomeye gisabwa kugira ibyishimo. Ahubwo, ni ibintu byoroheje kandi byakorwa buri munsi bikagufasha kugufasha gutuza, kwiyakira no kugira ubuzima bwiza. Tangirana n’imwe muri iyi mico none, buhoro buhoro izindi ziziyongera.
