Mu Mahanga
Uganda mu bindi bihugu birenga 30 bizimwa Viza ya USA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri gutegura gushyiraho ibihano bishya byo kwima visa ku baturage ba Uganda hamwe n’abandi bo mu bihugu 35, kubera kutubahiriza amasezerano ajyanye no kwakira abaturage babo birukanwe muri Amerika, no kutagira umutekano wizewe ku byangombwa by’inzira.
Nk’uko byatangajwe n’abategetsi bo muri Amerika, ibi bihugu byagaragajwe mu ibaruwa yasohowe n’inzego z’umutekano z’imbere mu gihugu, harimo Uganda, Nigeria, Ethiopia, Zimbabwe, Tanzania, Egypt, na Ghana, kimwe n’ibihugu byo muri Aziya n’u Burayi.
Abategetsi ba Amerika bavuga ko ibi bihugu: Bitemera cyangwa bigatinda kwakira abaturage babo baba birukanwe muri Amerika.
Bifite ikibazo cy’abantu benshi barenza igihe cyemerwa na visa (visa overstayers).
N’ibihugu bifite ibyangombwa bidashobora kwizerwa, bituma bigora kumenya abaturage babo ba nyabo.
Hari naho ibyo bihugu byagaragayeho imyitwarire igaragaza ubushotoranyi cyangwa ibitekerezo by’iterabwoba bishobora gushyira Amerika mu kaga.
Ibi bihugu byose byahawe iminsi 60 ngo bisobanure uburyo bigiye gukemura ibyo bibazo, bitaba ibyo, Leta ya Amerika izahita ibishyira ku rutonde rw’ibihugu bifatiwe ibihano bya visa, birimo: Kubuza abaturage kubona visa z’ubucuruzi, iz’ishuri cyangwa iz’ubukerarugendo.
Kwirukanwa ku butaka bwa Amerika ku bantu bafite ibyangombwa bidafite agaciro.
Gufunga amwe mu mahuriro y’ubutwererane mu bijyanye n’uburezi, ubuvuzi n’ubucuruzi.
Uganda yagaragajwe nk’igihugu kitigeze gifatanya bihagije mu gukurikirana abaturage bayo barenze ku mategeko ya visa muri Amerika. By’umwihariko, Amerika ivuga ko: Abaturage bayo birukanwe, Uganda itabaha uburenganzira bwo gusubira iwabo.
Hari byinshi mu byangombwa by’inzira bitizewe cyangwa byatoraguwe bituzuye.
Nta gahunda yihariye Uganda yari yatanga yo gukemura ibyo bibazo.
Abaturage ba Uganda ndetse n’abo mu bindi bihugu biri kuri urwo rutonde bashobora guhura n’imbogamizi zikomeye: zirimo guhagarikwa mu itangwa rya visa bashoboraga kubona mbere.
Gucika intege ku mahirwe yo kwiga cyangwa gukora muri Amerika.
Guhagarika imigenderanire n’ibigo mpuzamahanga bibafasha mu bikorwa byo mu burezi, ubuvuzi, n’imishinga itandukanye.
Amerika irashaka ko ibihugu byose bifite abaturage barenga ku mategeko ya viza, bigira uruhare mu: Kwemera no kwakira abaturage babo igihe birukanwe.
Gutanga ibyangombwa bifite ubushobozi bwo kwizerwa mu rwego mpuzamahanga.
Gushyiraho amategeko n’imikoranire ifasha guhangana n’iterabwoba n’imyitwarire igaragaramo ubukana.