Connect with us

Amakuru

Abanyeshuri ba kaminuza ya Kigali basabwe guhagurukira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Published

on

kaminuza ya kigali
Ivomo: IGIHE

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya Kigali, Philbert Afrika, yasabye abanyeshuri bayigamo kuba umusemburo w’impinduka nziza, bagateza imbere igihugu ndetse bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’igisa nayo cyose.

Yabivuze ubwo abayobozi, abakozi n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali (UoK) basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bagasobanurirwa amateka agize uru rwibutso, berekwa ubugome n’ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranwe.

Afrika yavuze ko urubyiruko ari rwo mbaraga z’ejo hazaza, gusa rufite ikibazo cy’uburyo ikoranabuhanga riri gutera imbere, bamwe bakarikoresha mu gupfobya no guhakana Jenoside, kugira ngo bayobye abantu.

Yagize ati “Turi mu gihe cy’ikoranabuhanga, ubwenge bw’ubukorano (AI), kandi twese bidufitiye akamaro. Gusa ibyo ni inkota y’amugi abiri kuko ni na byo bikoreshwa mu kwangiza ubumuntu, indagaciriro, n’umurongo igihugu cyacu kigenderaho wo kuvuga ngo Jenoside ntizasubire ukundi.”

Yashimangiye ko urubyiruko arirwo rukwiye gufata iya mbere mu kurwanya abo bantu, kuko bo rwagize amahirwe yo kwiga no gusobanurirwa amateka.

Ati “Nk abantu bize, mufite ubumenyi mwungutse kandi mufite n’ubushobozi bwo kugenda mugahindura bariya bantu birirwa bandika ibintu bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga bafite umugambi wo kongera gusubiza igihugu cyacu inyuma.”

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali, Prof George Kimathi, yavuze ko bibabaje kubona hakiri abantu bagikoresha imvugo zihembera urwango, bazi aho igihugu cyavuye.

Yagize ati “Jenoside itegurwa hakoreshejwe icengezamatwara ririmo kwambura abantu ubumuntu, ndetse n’imvugo zihembera urwango. Ikibabaje uyu munsi turacyabona ibisa na byo ku mbuga nkoranyambaga, aho amakuru atariyo n’imvugo zihembera urwango byihuta cyane kandi bigasakara hose.”

Akomeza avuga ko bakwiye kurwanya izi mvugo zihembera urwango kuko nta kindi zigamije uretse gusubiza igihugu mu icuraburindi.

Yagize ati “Tugomba kurwanya imvugo zose zihembera urwango kugira ngo imbaraga zose twakoresheje mu myaka ishize zitazaba impfabusa.”

Nyuma y’iki gikorwa iyi kaminuza yaremeye umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yamugeneye amafaranga azamufasha gukomeza kwiteza imbere.

kaminuza ya kigali


Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Menyekanisha ibikorwa byawe ku miyoboro yacu

X