UCL: Umunsi wa kane waranzwe no gutungurana gukabije !

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 05 Ugushyingo irushanwa ry’ amakipe riruta ayandi yose ku mugabane w’ iburayi, ndetse riba ritegerejwe na benshi, ni UEFA-Champions-League  yagarukanye gutungurana gukabije nkaho Rael Madrid yatunguwe na AC Milan murugo ku kibuga Estadio Santiago Bernabéu, naho Man City ihabwa gasopo n’ umutoza mushya wa Man U. Imwe muzindi mpinduka zaranze umunsi wa kane wa UEFA-Champions-League  ni ihindurwa ry’ amasaha yakinirwagaho kuko imikino yakinwaga 18:45 ubu irigukinwa 19:45 naho iya 21:00 ishyirwa 22:00. Iyi mikino y’ umunsi wa kane irakomeza kuri uyu wa 06 Ugushyingo.

Dore uko imikino yose yagenze:

Lille nyuma yo guha isomo amakipe y’ i Madrid ,Juventus yayinyuze mu myanya y’intoki.

Umutoza Xabi Alonso wa Bayer 04 ni uko yahawe ikaze kuri Anfield yakoreyeho amateka.

Umutoza mushya wa Man U Rúben Filipe Marques Amorim nuko yasezeye ku bafana ba Sporting, anereka Pep byinshi amuhishiye mu mukino Haaland yarasemo penalty.

Real yibukijwe na Milan ko ariyo iyigwa mu ntege mu makipe afite ibigwi muri UEFA-Champions-League kuko Milan niyo kipe ifite UEFA-Champions-League nyinshi zigera kuri 7 aho iza ku mwanya kabiri inyuma ya Real ifite 15. Muri uyu mukino kandi Ancelotti yatangaje ko atababajwe nuko Vini .Jr atahawe Ballon d’ Or ahubwo ahangayikishijwe n’ abanya-Espagne bakomeje kwitaba Imana kubera ibiza bikomeje kwibasira Espagne.

Ni uku UEFA-Champions-League iribukomeze kuri uyu wa 06 Ugushyingo, Arsenal iramanuka i Guissepe Meazza, Atletico ijye i Paris naho  FC Barçaisuhukire muri Serbia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *