Connect with us

Entertainment

The Ben na Pamella berekeje i Bali gufatirayo amashusho y’indirimbo nshya ebyiri

Published

on

Photo: Internet

Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda, The Ben, ari kumwe n’umugore we Uwicyeza Pamella, berekeje muri Bali, Indonesia, aho agiye gufatira amashusho y’indirimbo ebyiri nshya. Amakuru yemejwe n’inkuru ya IGIHE avuga ko uyu muhanzi yahagurutse ku wa 8 Ukwakira 2025, ajyanye n’umuhanga mu gutunganya amashusho, Director Gad.

Mu kiganiro kigufi The Ben yagiranye na IGIHE akigera muri Bali, yagize ati:

“Yego ni ho ndi, ndifuza kuhava mpakoreye imishinga y’indirimbo byibura ebyiri.”

Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda, The Ben, ari kumwe n’umugore we Uwicyeza Pamella, berekeje muri Bali, Indonesia, aho agiye gufatira amashusho y’indirimbo ebyiri nshya. Amakuru yemejwe n’inkuru y’urubuga IGIHE avuga ko uyu muhanzi yahagurutse ku wa 8 Ukwakira 2025, ajyanye n’umuhanga mu gutunganya amashusho, Director Gad.

Advertisement

Mu kiganiro kigufi The Ben yagiranye na IGIHE akigera muri Bali, yavuze ati:

 “Yego ni ho ndi, ndifuza kuhava mpakoreye imishinga y’indirimbo byibura ebyiri.”

 

Ni ubwa mbere uyu muhanzi asubiye gukora imishinga minini nyuma y’igihe cy’amezi icyenda adasohora indirimbo nshya. Ubu ari no mu myiteguro y’igitaramo ‘The New Year Groove’ giteganyijwe kubera muri BK Arena ku nshuro ya kabiri.

Advertisement

Uretse ibikorwa bya muzika, The Ben na Pamella banifuje gufata uyu mwanya nk’igihe cyo gutemberana nyuma yo kwakira inshuti zabo no kwereka umwana wabo baherutse kwibarukira mu Bubiligi.

Iki kirwa cya Bali kizwi cyane ku bwiza nyaburanga bwacyo ,  gifite amazi asukuye, imisozi itatse ubusitani, amasumo atembana amazi y’urubogobogo, n’amaserano ashimangira umuco gakondo w’Abanyabali. Gifite ubuso bwa kilometer kare 5,780 kandi gisurwa n’abarenga miliyoni 16 buri mwaka, barimo abarenga miliyoni esheshatu baturutse mu bihugu byo hanze.

Kwinjira muri Bali bisaba visa, ariko ku Banyarwanda, iyo iminsi yo gutemberayo itarenze 30, visa ihabwa ugezeyo; naho irenze 30 isabirwa mbere.

Advertisement

The Ben akomeje kugaragaza uburyo afasha muzika nyarwanda kugera ku rwego mpuzamahanga. Uyu mushinga we wo gufatira amashusho muri Bali ushobora kuba intangiriro y’igihe gishya mu muziki we, aho azagaragaza ubuhanga n’imitekerereze mishya mu ndirimbo ze.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media