AMAKURU
Dr Aisa Kirabo Kacyira yitabye Imana

INKURU IBABAJE
Dr Aisa Kirabo Kacyira wari Umuyobozi w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bitanga Ubufasha muri Somalia (UNSOS), yitabye Imana azize uburwayi amaranye igihe kinini.
Uyu mubyeyi yakoze imirimo inyuranye mu Rwanda irimo kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije akaba n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru Wungirije muri UN-HABITAT, akaba yarakoze n’izindi nshingano muri uwo Muryango.