AMAKURU
Igisubizo cya RIB k’uwabajije ku bijyanye nabakobwa basaba guterwa inda

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 12 Kanama 2025. Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, ukoresha amazina y ‘UMUVUGIZI WA RUBANDA yanditse kuri konti ya X, abaza Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha agira ati:
Mwiriwe neza @RIB_Rw @Murangira_BT mfite ikibazo muriyi minsi hari abakobwa bafite amafaranga bashaka kubyara batabana n’umugabo bagaha ikiraka umuntu ngo abatere inda. mu minsi irimbere nibakena bakabura indezo bagatangira kuyaka wamusore akayibur hari itegeko rimuhana?
Kar akz
RIB yamusubije muri aya magambo:
Muraho neza,
Uramutse ufite icyerekana ko ariko mwabyumvikanye, icyo gihe nicyo cyakurengera.
Murakoze.
Gusa ubwo twandikaga iyi nkuru RIB, yakomezaga iganira n’uyu muturage:
Ikindi kandi n’ubwo mwagirana ayo masezerano ntibigukuraho inshingano zo kwita no kurera uwo mwana mwabyaranye nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga, ingigo ya 18(2).
Kandi umwana nawe afite uburenganzira bwo kumenya no kurerwa n’ababyeyi be bombi.
Ni kenshi usanga abakoresha imbuga nkoranyambaga babaza ibibazo bitandukanye kuri X bagahabwa ibisubizo. Ibintu bigaragaza ko ikoranabuhanga mu gihe rikoreshejwe neza rifasha kumenya gutanga no guhugura abarikoresha.