AMAKURU
Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zikomeje gutanga umusanzu ufatika mu rugendo rwo gutuma ibibazo Afurika ifite bikemurwa n’Abanyafurika ubwabo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, mu kiganiro yahaye urubyiruko ruri gutorezwa i Nkumba mu cyiciro cya 15 cy’Itorero Indangamirwa.