Niba utifuza gutakaza umukunzi wawe dore ibyo ugomba kwitaho


Urukundo ni kimwe mubintu byingenzi kubuzima bwamuntu ariko biba byiza kurushaho iyo uwo ukunze nawe agukunda woe ufite umukunzi wihebeye ukaba udashaka kumutakaza mubuzima bwawe hari ibyo ugomba kumenya

Hari bimwe mu bintu ushobora gukorera umukunzi wawe akarushaho kukwiyumvamo akaba atabona nimbaraga zo kuba yakureka bikaba byatuma murushaho kuryoherwa n’urukundo.

1.Kumuha umwanya :iki nikimenyetso simusiga gishobora kugaragariza umukunzi wawe ko wamwihebeye kdi ko ari uw’ingenzi kubuzima bwawe niba ufite umuntu uguha umwanya mubuzima bwawe ntuzamutakaze kuko uwo muntu ni uwagaciro gakomeye

2.Kumubwirako umukunda:Yego nibyo murakundana kandi mwese murabizi ariko biba byiza kurushaho iyo ubwiye umukunzi wawe ko umukunda bituma rwarukundo rw’iyongera kandi bikakurinda gushidikanya bya hato na hato

3.Kumuha impano: Ushobora kumva ijambo impano ugatekereza amafaranga y’ikirenga nyamara siko biri kuko ntago guha impano umuntu biba bivuzeko ufite ibyamirenge ahubwo nuko uba ufite umutima umuzirikana mu rukundo ntago umuntu ashimishwa nibintu binini ahubwo twa tundi twita duto duto nitwo dushimisha cyane

4.Kumutega amatwi:Akenshi uzasanga abantu bari mu rukundo iyi ngingo batayitaho nyamara ningenzi cyanee kuko bituma urushaho kwishimira umukunzi wawe mukagira numwanya uhagije wo kwiyumvanamo

5.Kumuratira inshuti:Hari kenshi usanga umuntu afite umukunzi ariko nyamara ugasanga atifuzako hari inshuti ye n’imwe ibimenya ibi nibimwe mubintu bishobora gusenya umubano wabakundana kuko uhita utekereza kumpamvu yaba ibimutera kandi nyamara iyo akweretse inshuti ze biba byiza cyane bikwerekako agukunda kandi atewe ishema nuko mukundana

6.Kumufata mu kiganza : Abantu benshi bari mu rukundo birengagiza iyi ngingo hari nabo uzasanga bari mu muhanda badashaka no kwegerana nyamara ibyo bintu sibyo kuko iyo uri kumwe n’umukunzi wawe mugafatana mu kiganza bibafasha kurushaho kwiyumvanamo no kumvako umukunzi wawe muri kumwe neza

7.Kwibuka bimwe mu bihe by’ingenzi bigize umukunzi wawe: ibi bizatuma umukunzi wawe abonako umuzirikana koko muribyo twavugamo nkitariki ye y’amavuko iyo yabatirijweho nizindi yakubwiye ukumvako ari ingenzi kubuzima bwe

8.Gusohokana kenshi:Ibi bizabafasha mu gutuma urukundo rwanyu rurushaho kwiyongera kuko uko muri kumwe kenshi niko rugenda rwiyongera ari nako mugenda mugira imishinga myinshi ituma urukundo rwanyu rurushaho kwiyongera

Ni ahanyu rero kuri mwe mufite abakunzi  mukomeze mudukurikire tuzakomeza kubagezaho nibindi byinshi byiza

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *