Haruna wari warasinyiye Rayon umwaka, ayivuyemo nta n’ amezi 2 ayimazemo !

Haruna Fadhili Niyonzima w’ imyaka 34 y’ amavuko bakunze gutazira “Baba Mzazi/ Fundi wa Mpira” uherutse gusinyira Rayon Sport amasezerano y’ umwaka 1, yamaze kuyivamo nyuma y’ iminsi 52 ayigezemo. Ku   ku itariki 16 Nyakanga 2024 nibwo yasinyiye iyi kipe yambara ubururu n’ umweru, nyuma yo gutandukana na Al Ta’awon yo muri Libya. Yaragarutse muri Rayon Sport nyuma y’ imyaka 17 ayivuyemo.

Haruna atandukanye na Murera kubera amafaranga yari yarasezeranyijwe n’ ubuyobozi bwa Rayon Sport, Haruna yishyuje ubu buyobozi ubgira 2 ahita afata icyemezo cyo guhagarika akazi , usibye umukino wo kuri Rayon Day n’uw’ umunsi wa mbere wa shampiyona Rayon Sport yanganyijemo na Marine FC ntawundi mukino yigeze yongera gukina kuko yahise ahagarika imyitozo.

Kuri uyu wa 08 Nzeri Haruna yahawe urupapuro rumurekure (release letter) , ndetse bikaba bikomeje ko ashobora gusubira muri AS Kigali yahozemo mbere yo kujya muri Al Ta’awon, kuko ibiganiro hagati ye na AS Kigali bijyeze kure mu buryo bw’ ibanga, ubwo ntagihindutse ashobora gusubira muri AS Kigali yahozemo.

 

Haruna wari witezweho byinshi n’ abakunzi ba Rayon Sport ayivuyemo atamaze kabiri !

Haruna Niyonzima yari yarafashe icyemezo cyo guhagarika akazi nyuma yo kwishyuza inshuro ebyiri  ubuyobozi bwa Rayon Sport amafaranga bamwereye abasinyira.

Haruna ashobora gusubira muri AS Kigali aherukamo muri 2024

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *