Umunya Côte d’Ivoire Sol Bamba yitabye Imana.

Ku munsi w’ ejo tariki 31 Kanama 2024 nibwo inkuru y’ incamugongo ibika umunyabigwi Sol Bamba yatangiye kumvikana mu matwi y’ abakunzi b’ umupira w’ amaguru by’ umwihariko hano ku mugabane w’ Afurika  ari na ho yakomokaga.

Sol Bamba wabaye myugariro  ukomeye mu ikipe y’ igihugu ya Côte d’Ivoire n’ andi makipe atandukanye yo ku mugabane w’ iburayi yitabye Imana ku munsi wejo kuwa 31 Kanama azize cancer ya non-hodgkin lymphoma isanzwe ifata selile z’ umweru (white blood cells) zisanzwe zikora nk’ abasirikare b’ umubiri.

Sol Bamba yatangiye kumva amerewe nabi kuwa 30 ubwo yari mukino w’ ikipe atoza ya Adanaspor yo mu cyiciro cya 2 muri Turkey, mu mukino iyi kipe ye yanganyijemo 0:0 na Manisa FK bari basuye. Uyu mukino ukirangira yahise yihutanwa ku bitaro bya Manisa Celal Bayar University Hospital byari aho hafi ari na ho yasize ubuzima. Bukeye bwaho rero nibwo yitabye Imana ku myaka 39 gusa y’ amavuko.

Souleymane “Sol” Bamba yavutse tariki 13 Mutarama 1985, avukira Ivry-sur-Seine mu Bufaransa ku babyeyi bakomoka muri Côte d’Ivoire Bakary Bamba na nyina Sehrata Bamba, yarafite umuvandimwe umwe gusa ari we Yahya Bamba w’ imyaka 25, ndetse nawe akaba akina umupira w’ amaguru mu ikipe ya Eastbourne Borough FC yo mu Bwongereza.

Sol Bamba asize abana 4 harimo 3 Roonea, Lily na Amy yabyaranye na madamu we Chloe Bamba babanaga kugeza magingo aya, Sol Bamba yarafite undi mwana w’ umuhungu Jaxxson Shields yabyaye ku wundi mugore.

Sol Bamba na madamu we Chloe Bamba babyaranye abakobwa 3, batangiye kuvugwa mu rukundo ubwo yakinaga muri 2011 ubwo yakiniraga Leicester City yo mu Bwongereza.

Sol Bamba n’ umuryango bafata amafunguro

Ubusanzwe Sol Bamba yatangiriye urugendo rwa ruhago muri Paris Saint-Germain mu 1996 Bufaransa ari na ho yavukiye, muri 2004 nyuma aza no gukinira ikipe y’ igihugu ya Côte d’Ivoire n’ andi makipe atandukanye harimo :

Youth career
1996–2004 Paris Saint-Germain
Senior career*
Years Clubs Games Goals
2004–2006 Paris Saint-Germain 1 (0)
2006–2008 Dunfermline Athletic 39 (0)
2008–2011 Hibernian 75 (4)
2011–2012 Leicester City 52 (3)
2012–2014 Trabzonspor 27 (0)
2014–2015 Palermo 1 (0)
2015 → Leeds United (loan) 19 (1)
2015–2016 Leeds United 32 (4)
2016–2021 Cardiff City 112 (10)
2021–2022 Middlesbrough 24 (0)
Total 382 (22)
International career
2003–2005 Ivory Coast U20
2008 Ivory Coast U23 2 (0)
2008–2014 Ivory Coast 46 (1

Nyuma yo kumara imyaka 26 akina umupira w’ amaguru mu mpera za season ya 2021/22 yatangaje ku mugaragaro ko asezeye ku mwuga wo guconga ruhago asoreje muri Middlesbrough FC.

Akimara gusezera kuri ruhago yahise yinjira muri career yo gutoza.

Yatangiriye gutoza muri Cardiff City ari umutoza wungirije muri Mutarama 2023 kugeza muri Kamena 2023, yaje kongera kubona akazi hashize umwaka atandukanye na Cardiff City, akabonye muri Adanaspor FK yaramazemo amezi abiri gusa kuko yagizwe umutoza w’ iyi kipe muri Nyakanga 2024 kugeza ubwo yitabaga Imana tariki 31 Kanama 2024.

Adanaspor FK yo mu cyiciro cya 2 muri Turkey ni yo yatozwaga n umunya Côte d’Ivoire Souleymane Bamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *