Sobanukirwa uburyo UEFA Champions League 2024/25 izakinwamo.

Ku mugoroba wo kuwa 29 Kanama habaye tombora ya UEFA Champions League 2024/25 mu muhango wabereye i Monte-Carlo muri h’i Monaco mu Bufaransa.

Iyi ni UEFA Champions League ije mu isura nshya kuko itazongera gukinwa mu matsinda. Ahubwo ikaba izakinwa muri phase nkuko amashampiyona akinwa aho babanza bagakina imikino imwe nyuma hakazakinwa iyo kwishyura, gusa umwihariko w’ iyi Champions League yo buri kipe izakina imikino umunani, ine murugo n’ indi ine hanze, ikine n’ amakipe umunani atandukanye kuko nta mikino ibanza n’ iyo kwishyura izabaho buri kipe izakina n’ indi inshuro imwe gusa.

Nyuma yo gukina muri izi phase amakipe umunani azaba afite amanota meza kurusha andi azahita abona itike ya ⅛, naho andi makipe 16 akurikiyeho, ubwo ni uukuvuga ikipe ya 9 kugera kuya 24 azahita akina playoff hanyuma umunani zatsinze zizasanga zazindi umunani zabaye izambere, hanyuma zigakina ⅛ nkuko zisanzwe zikina knockout stage.

Amakipe azahura mu buryo bukurikira aho buri kipe izakina na buri kipe ziri ku murongo biteganye. :

Iyi mikno izatangira tariki 17 Nzeri mu gihe umukino wa nyuma uzakinwa tariki 31 Gicurasi 2025, ukazabera ku kibuga cya Bayern München.

Allianz Arena ya F.C. Bayern München yakira abafana 75,024 bicaye neza niyo izakira umukino wa nyuma tariki 31 Gicurasi umwaka utaha wa 2025.

Umupira uzakinwa muri UEFA Champions League Season 224/25 wakozwe n’ uruganda ADIDAS.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *