Connect with us
karongi karongi

AMAKURU

Karongi: Umukobwa wigaga muri UR-CST yakuwe mu Kivu yapfuye

Published

on

Cyuzuzo Grace w’imyaka 23 wari wasohokanye na bagenzi be biganaga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST), yakuwe mu Kiyaga cya Kivu yapfuye.

Byabereye mu Mudugudu wa Gatwaro, Akagari ka Kibuye Umurenge wa Bwishyura ku wa 9 Werurwe 2026.

Uyu mukobwa yarohamye tariki 8 Werurwe ubwo yari yatemberanye ku Kiyaga cva Kivu na bagenzi be bigana, ari itsinda ry’abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Advertisement

Cyuzuzo yajyanye mu bwato n’umwe mu basore bari basohokanye, bageze hagati mu kiyaga ubwato buriyubika. Uwo musore yahise atabarwa kuko yari yambaye ijire ituma akomeza kureremba hejuru y’amazi, umukobwa ahita arohama kuko ntayo yari yambaye.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Rwandekwe Songa yabwiye IGIHE ko biyambaje Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, batangira gushakisha uwo mukobwa waje kuboneka ku mugoroba wa tariki 9 Werurwe.

Ati

Advertisement

“Twihanganishije umuryango w’uyu mwana tubuze, ariko tunaboneraho gutanga ubutumwa bw’uko abantu baturuka ahandi bamenyereye piscine, ntibagafate ikiyaga cya Kivu nka piscine. Bajye bubahiriza amabwiriza bahabwa n’abashinzwe gutembereza abantu mu bwato, bajye mu Kivu ari uko bambaye ijire”.

Nyakwigendera akomoka mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro. Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bikuru bya Kibuye mu gihe hategerejwe ko umuryango we utegura gahunda yo kumushyingura cyane ko yabonetse se yamaze kuhagera.

 

 

Advertisement
Listen to this article:
0:00
0:00
Continue Reading
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media