Connect with us

AMAKURU

Dr Utumatwishima yavuze ku muryango wa Habyarimana uyoboye abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Published

on

habyarimana

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko Ingengabitekerezo ya Jenoside igihari ndetse ko muri iyi minsi kuyirwanya ntawe ukwiye kubikerensa kuko kuyikwirakwiza byahagurukiwe n’umuryango wa Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda mu gihe Jenoside yategurwaga n’igihe yabaga.

Ibyo yabivugiye mu kigo cy’Amashuri cya Lycée de Kigali kuri uyu wa 9 Werurwe 2026 ubwo hatangizwa ikiciro cya gatatu cya Gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri.

Ni gahunda ihuriweho n’inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Uburezi, iy’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, iy’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu na Unity Club Intwararumuri.

Advertisement

Igamije gufasha urubyiruko ruri mu mashuri yisumbuye na kaminuza kumva neza amateka y’u Rwanda hagamijwe kurwanya abayagoreka bashobora kuruyobya.

Dr. Utumatwishima ubwo yagarukaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko Ingengabitekerezo yayo na nyuma y’imyaka 32 igihari mu ngeri nyinshi uhereye mu miryango.

Ati “Muzakunda kumva abantu bakunda gutagatifuza abo bakomokaho cyangwa bakabagira abere bakanga kwemera ukuri kw’ibyabaye bigatuma bakomeza gukwirakwiza Ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni kimwe n’ababona mu muryango wabo hari abakoze Jenoside ariko bikabatera ikimwaro bakagerageza guhisha ukuri ngo kitabazaho ariko na byo ni icyaha.”

Advertisement

Kuri iyo ngengabitekerezo isa n’ishingiye mu muryango, yatanze urugero ku muryango wa Habyarimana Juvénal wahoze ayobora u Rwanda ndetse akagira n’uruhare mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ubu umugore n’abana be bakaba bakomeje kumutagatifuza bayobya rubanda.

Ati “Umugore we Agathe Kanziga n’abana babo b’abahungu bamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bari abere, nta cyo se yakoze ko ahubwo bifuza no kugaruka bakayobora u Rwanda. Nyuma y’imyaka 32 banze kwemera ko bahemukiye Igihugu kandi gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi byatangiranye n’ubutegetsi bwa se.”

Yagaragaje ko ibyo uwo muryango urimo atari ikintu cyo gukerensa na mba kuko byarenze amagambo bikabyara n’ibikorwa aho bashaka gukorana n’umutwe wa FDLR wo mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Advertisement

Ati “Abafite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi baracyahari ndetse banakuriwe n’umuryango wari uyoboye Igihugu. Mugomba kubyirengagiza nubwo mukiri bato ariko ni ikintu gikomeye cyane ku Gihugu.”

Iby’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku muryango wa Habyarimana ni ibintu bimaze iminsi ariko bisa n’ibiri gufata indi ntera muri iyi minsi ndetse ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ku wa 6 Werurwe 2026 yavuze ko uburyo ubutegetsi bwa RDC bukomeje guha ikaze umuryango wa Habyarimana biteye inkeke ku mutekano w’u Rwanda.

Yagize ati “Umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, wagejeje iki gihugu muri Jenoside, n’abandi bafatanyije, bakomeje gusura Kinshasa mu rwego rwo kwagura imikoranire yabo na FDLR, kandi bagahabwa ikaze.”utumatwishima habyarimana

Continue Reading
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media