MU MAHANGA
Arabia Saudite irashinja Iran kurenga ku isezerano
Ku Cyumweru, Perezida wa Irani Masoud Pezeshkian yasabye imbabazi ibihugu byo mu kigobe cy’Abarabu, avuga ko Tehran izahagarika ibitero ku baturanyi keretse nibigaragara ko hari ibitero byaturutse muri ibyo bihugu. Ariko kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Arabia Saudite yatangaje ko ibyo Irani ivuga “itabishyira mu bikorwa.”
Ibyo Arabia Saudite Ivuga Iran ikomeje kuyitera ishingiye ku birego “bidafite ishingiro,” harimo ibyo ivuga ko indege z’intambara n’izo gusukura lisansi zavuye muri Saudite kugira ngo zijye gufasha mu ntambara.
Arabiya Saudite ivuga ko ibyo birego ari ibinyoma, kandi ko indege zayo ziri mu bikorwa byo kwirinda gusa.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rivuga ko “ibitero bya Iran bikomeje ari ugutera indi ntambwe mu guhangana, bigira ingaruka zikomeye ku mubano w’ibihugu byombi ubu no mu gihe kizaza.”
Arabiya Saudite yavuze ko ibikorwa bya Iran “bitagaragaza ubwenge” kandi ko bitagamije kwirinda ko amakimbirane yakwira.
Yongeyeho ko mu gihe amakimbirane yakomeza kwiyongera, Iran ari yo izahomba cyane kurusha abandi.
Aya magambo agaragaza uko umubano hagati ya Irani na Arabia Saudite ukomeje kuba mubi mu gihe intambara ya Amerika na Israheli kuri Iran ikomeje. N’ubwo Perezida wa Iran yasabye imbabazi ku baturanyi, Arabia Saudite ivuga ko ibyo ari amagambo gusa, ko ibikorwa bya Irani bikomeje kwerekana ko nta bushake bwo guhagarika intambara

