Connect with us
katanga katanga

DR Congo

Muri Katanga na ho havutse umutwe urwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Tshisekedi

Published

on

Umuvugizi w’uyu mutwe, Colonel Ngoy Kumwimba Tigre, mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe, yavuze ko abarwanyi bawo bamaze kwigarurira uduce twa Lusinga na Nkonga two muri Teritwari ya Mitwaba, mu ntara ya Katanga.

MDKC ivuga ko ibihe Katanga n’abaturage bayo cyo kimwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri rusange bari kunyuramo birenze urugero rwo kwihanganirwa.

Uyu mutwe washinje Perezida Félix Tshisekedi n’ubutegetsi bwe ko “bafunze inzira zose z’ibiganiro by’ukuri hagati y’Abanye-Congo, bahitamo gushyiraho igitekerezo kimwe cyonyine cyo guhindura Itegeko Nshinga ryiswe ‘Itegeko ry’abanyamahanga’.”

Advertisement

Ni ibirego Tshisekedi areganwa n’umutwe witwara gisirikare w’ishyaka rye rya UDPS uzwi nka Force du Progrés, mu rwego rwo “kuguma ku butegetsi mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga”.

Uriya mutwe wagaragaje ko bitumvikana kuba ubutegetsi bwa Tshisekedi bwaratumye abanyapolitiki batandukanye barangajwe imbere na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC n’abanyamadini bahunga igihugu, abandi bukabafunga nta mpamvu.

Mu bo wagarutseho harimo Aubin Minaku, Kamizelo, Emmanuel Shadari, Jean Claude Nvuemba, Frank Diongo, José Makila, Claude Lubaya, Bibi Kapinga, Seth Kikuni, Pero Luwara, Azarias Ruberwa, Matata Mponyo Mapon, Andre Kimbuta, Raymond Tshibanda, n’abanya-Katanga nka Moise Katumbi, Wivine Mumba, Laurianne Mwewa, Pasteur Mulunda, Jhon Numbi, Mathieu Kasunka, Richard Muyej, Henri Mova, Isabelle Tshombe, Papy Pungu, Jhon Kadjilo, Kahozi Bin Malisawa, Marcel Kafindo na Félix Kabange.

Advertisement

Mu basirikare bakomeye wagarutseho bafunzwe harimo Gen Philemon Yav, Gen Mulongo, Gen Jhon Kabila, Gen Ekuka, Gen Kampeta, Gen Djadjidja, Gen Banza Kabulo, Gen Kisebo Andre na Gen Ramazani.

MDKC kandi yashinje ubutegetsi bwa Tshisekedi kuba bukomeje kuyobya Isi ku bibazo by’inyongera mu gihugu, ivangura ry’amoko, ruswa, kunanirwa kwa guverinoma, icyenewabo n’icuruzwa ry’ubutunzi bwa Katanga.

Yunzemo iti:

Advertisement

“Dushingiye kandi ku kuba Isi ikomeje kurebera mu gihe abanye-Congo muri rusange n’abanya-Katanga bavuga Igiswahili bicwa, bakatirwa igihano cy’urupfu ndetse bagahatirwa guhunga igihugu, twebwe abanyamuryango ba MDKC twafashe icyemezo cyo gutangiza intambara y’amasasu, mu rwego rwo kubohora Katanga na Congo igitugu.”

Uyu mutwe waboneyeho gusaba ba Jenerali, ba Ofisiye bakuru n’abasirikare bato ba FARDC ndetse n’abanya-Katanga muri rusange “kwitandukanya na Félix Tshilombo n’ubutegetsi bwe bw’inkoramaraso”, ahubwo bakifatanya na wo “mu rugamba rwo gushyira iherezo ku gitugu”.

Wunzemo ko urugamba watangije ruri mu rwego rwo gutera ikirenge cy’abanye-Congo bo mu ntara za Ituri, Mai-Ndombe, Tshopo, Haut-Uele, Bas-Uele, Kivu y’amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bafashe icyemezo cyo kwirwanaho bahangana n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Advertisement
Continue Reading
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media