AMAKURU
Abanyarwanda batuye mu Bwongereza bateguye umunsi bise ’Rwanda Cultural Day’
Abanyarwanda batuye mu Bwongereza bari gutegura ibirori byahariwe kwizihiza Umunsi w’Umuco Nyarwanda (Rwanda Cultural Day), ugamije kugaragaza umuco w’u Rwanda binyuze mu ndirimbo n’imbyino gakondo.
Ni umunsi uzabahuriza mu busabane biciye muri gahunda zateguwe mu guteza imbere n’umuco Nyarwanda. Ni umugoroba uzarangwa n’indirimbo n’imbyino gakondo no gusangira.
Ni ibirori biteganyijwe ku wa 21 Werurwe 2026, mu Mujyi wa Coventry muri West Midlands. Bizahuriramo imiryango y’’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, nk’uko bimaze kuba umuco mu Bwongereza.
Biteganyijwe ko bizatangira Saa Cyenda z’igicamunsi kugeza Saa Yine z’ijoro.
Umwe mu bari gutegura ubu busabane, Batamuriza Ange, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyateguwe mu buryo bwo gukomeza kuba hafi n’igihugu kavukire n’umubano hagati y’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, n’abakiri bato babakomokaho, bikababera urugero rw’ubumwe nk’Abanyarwanda.
Uyu mugoroba uzarangwa kandi n’indirimbo, imbyino za Kinyarwanda, ibiganiro bitandukanye, kumurikirwa ibikorwa, gusangira amafunguro yateguwe bya Kinyarwanda no gusabana.
Abategura iki gikorwa batumiye uzabishobora wese kuzajya gusabana, kuri uyu munsi uzarangwa no gushimangira umuco, ubumwe n’umurage w’u Rwanda.

