MU MAHANGA
Operation Epic Fury: Intambara ya Amerika na Israheli kuri Irani igeze ku munsi wa karindwi
Intambara ihuriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israheli yo kurwanya Irani, yiswe Operation Epic Fury, igeze ku munsi wa karindwi. Ibitero bikomeje gukorwa hirya no hino muri Irani no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati.
Ikigo cya CSIS cyatangaje ko mu masaha 100 ya mbere y’iyi ntambara, igihombo cyageze kuri miliyari $3.7, bingana na miliyoni $891 ku munsi. Muri ayo mafaranga, miliyari $3.5 ntiyari yateganyijwe mu ngengo y’imari.
Abantu barenga 1,230 bamaze gupfa muri Irani kuva ibitero byatangira ku wa Gatandatu.
Ubushobozi bwa gisirikare: Ingabo za Israheli zavuze ko zageze ku “air superiority” hafi yuzuye, zikaba zarakoze ibitero 2,500, zisenya 80% by’ubwirinzi bw’ikirere cya Irani.
Nyuma y’urupfu rwa Ayatollah Ali Khamenei mu gitero cya Amerika na Israheli i Tehran ku wa Gatandatu, haracyari ikibazo ku uzamusimbura. Hari amakuru avuga ko umuhungu we, Mojtaba Khamenei, ashobora gufata ubuyobozi.
Perezida Donald Trump yavuze ko ashaka kugira uruhare mu guhitamo umuyobozi mushya wa Irani, anavuga ko Mojtaba “atarimo kwemerwa.”
Ali Larijani, Umunyamabanga wa Supreme National Security Council ya Irani, yaburiye ko ingabo za Irani “zitegereje” igitero cy’Amerika ku butaka, kandi ko bazica cyangwa bagafata ibihumbi by’ingabo z’Amerika.
Amerika ivuga ko ibitero bya misile za Irani byagabanutse ku kigero cya 90% ugereranyije n’umunsi wa mbere w’intambara.
Ibitero bya drones nabyo byagabanutse ku kigero cya 83%.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani, Abbas Araghchi, yavuze ko “nta mpamvu yo kuganira na Amerika,” kuko ngo Washington itizewe.
Intambara ya Operation Epic Fury ikomeje kwerekana ko ari urugamba rufite ingaruka zikomeye ku mutekano, ku bukungu no ku buyobozi bwa Irani. Ku ruhande rwa Amerika na Israheli, bavuga ko bageze ku ntego yo guca intege Irani. Ku ruhande rwa Irani, baravuga ko bagiteguye guhangana n’Amerika ku butaka, kandi ko nta biganiro bishoboka.

