Connect with us

AMAKURU

“Ubuhuza bwa Togo nibwo shingiro” Afurika Yunze ubumwe ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo

Published

on

Mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke, inama yo ku rwego rwo hejuru yabereye i Lomé, Togo, ku wa 17 Mutarama 2026, yagaragaje ubushake bwa Afurika n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.

Icyari kigamijwe
Iyi nama yateguwe ku butumire bwa Perezida Faure Essozimna Gnassingbé, nk’Umuhuza wa Afurika Yunze Ubumwe, igamije kongera imbaraga mu biganiro by’amahoro, guhuza imishinga itandukanye y’ubuhuza, no gushyiraho uburyo buhamye bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Abayitabiriye
-Abahoze ari ba Perezida: Olusegun Obasanjo (Nigeria), Uhuru Kenyatta (Kenya), Catherine Samba-Panza (CAR), Mokgweetsi Masisi (Botswana), Sahle-Work Zewde (Ethiopia).
– Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’intumwa za RDC, u Rwanda, Angola, Burundi, Uganda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Ubufaransa na Togo.
– Abahagarariye AU, UN, EAC, SADC, ICGLR, n’imiryango y’abaturage.

Advertisement

Ibyemezo by’ingenzi byafashwe

Birimo guhuza no gushyira ku murongo Imishinga y’Ubuhuza
Kwemeza ivugururwa ry’uburyo bw’ubuhuza, hashyirwaho “Independent Joint Secretariat” nk’inkingi ya tekinike.
Gushyira Panel y’Abahuza ku mwanya w’ingenzi mu miyoborere y’ibiganiro.
Guhuza ubutumwa n’imishinga mpuzamahanga kugira ngo hatabaho kwivanga bitesha agaciro ubuhuza bw’Afurika.

Gukomeza Umuhate wo Kugarura Amahoro
Gusaba impande zose kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mu buryo bwiza.

Gushyigikira “Doha Process” no gusaba ko ibiganiro bisubukurwa vuba.
Gushyiraho uburyo buhamye bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Advertisement

Ibyemezo Nyamukuru
Kwemeza ko ubuhuza buyobowe na Togo ari bwo shingiro.
Guhuza imyumvire y’impande zose ku buhuza bw’Afurika.
Kwemeza inyandiko y’uburyo bw’ubuhuza n’imigambi y’abahuza.

Abitabiriye bashimiye Togo ku bushake n’ubushobozi bwayo mu kwakira inama no kuyobora ubuhuza. Biyemeje gukomeza gushyira hamwe, guhuza imbaraga, no gukorera hamwe mu gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media