DR Congo
Ikosa AFC/M23 yeruriye Amerika ko itakongera gukora
Ku wa 17 Ukuboza ni bwo AFC/M23 yavanye ingabo zawo mu mujyi wa Uvira yari imaze iminsi umunani yigaririye, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa ririmo FARDC, FDLR, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo.
Perezida w’umutwe wa M23 akanaba umuhuzabikorwa wungirije w’ihuriro AFC, Bertrand Bisimwa,yabwiye the New Times ko ingabo z’uriya mutwe zafashe icyemezo cyo kujya gufata Uvira, mu rwego rwo gutabara abaturage bo muri uriya mujyi wa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo bari bamaze igihe batotezwa.
Yagize ati: “Muri Uvira, hari politiki yo gutoteza abantu hashingiwe ku moko n’uko bagaragara.”
Yasobanuye kandi muri Uvira n’utundi duce tuyikikije, abasivili b’Abanye-Congo bashimutwaga, bakicwa, bakanameneshwa n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta.
Yakomeje agira ati: “Leta yaje kwita iyi mitwe ‘abakunda igihugu’—Wazalendo. Bivuze ko Leta yahinduye abarwanyi b’abahezanguni intangarugero z’igihugu. Igihe twabirukanye muri Kivu y’Amajyaruguru, i Bukavu n’ahandi, bahungiye muri Uvira bashinga umutwe wa politiki n’igisirikare. Babifashijwemo n’ingabo z’u Burundi, bafashe Abanyamulenge bugwate, bashyira Minembwe mu gufungwa gukomeye. Mu mezi abiri, nta cyinjiraga cyangwa ngo gisohoke. Banakoresheje drones mu kwica abantu. Byari ibintu bidashoboka kwihanganirwa.”
Kuki AFC/M23 yavuye muri Uvira?
Bisimwa yavuze ko kuva muri Uvira kwasabwaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo gutuma ibiganiro bya Doha bisubukurwa.
Yagize ati:
“Twarabyemeye kuko kuri twe igisubizo cya politiki ni cyo cy’ingenzi kurusha intambara. Ariko twabibukije ibyari byarabaye kera, aho twavaga mu duce, Leta igahita idutera.”
Yatanze urugero rwa Walikale, aho AFC/M23 yavuye ku bushake, ariko ingabo za Leta zikaza zikica abasirikare n’abasivili, zikanakoresha drones zirasa abasirikare barimo basubira inyuma.
Yunzemo ati:
“Twabwiye Abanyamerika ko tutazongera gukora iryo kosa. Nituramuka dusubiye inyuma, hagomba gushyirwaho ingabo zidafite aho zibogamiye zo kurinda abaturage bacu.”
Yavuze ko basabye ko hashyirwaho izo ngabo, kuko bitashobokaga ko ingabo za Leta zisubira aho zakoze ibibi byinshi.
Yemeye ko hari icyuho hagati yo kuva muri Uvira no kohereza izo ngabo, kandi ko icyo gihe kigomba gucungwa neza.
Abajijwe niba Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zakongera koherezwa, yagize ati: “Yego—kuki zitagaruka? Ni ingabo ziri hafi yacu kandi ibihugu bya EAC bigirwaho ingaruka n’iyi ntambara, kuko ari byo byakira impunzi zacu. Zashobora kurinda Uvira no gutuma ibiganiro bikomeza, n’ubwo Kinshasa yaba itabyemera.”

