Connect with us

BURUNDI

Burundi: Gen Bunyoni yasubijwe mu bitaro bya Gitega

Published

on

Gen Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva mu 2020 kugeza mu 2022, yakuwe mu bitaro byigenga bya Kira biherereye mu mujyi wa Bujumbura, asubizwa mu bya Gitega kuri uyu wa 31 Ukuboza 2025.

Bunyoni yatawe muri yombi muri Mata 2023, akurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira igihugu n’umugambi wo kugirira nabi Perezida Ndayishimiye. Urukiko rwarabimuhamije, rumukatira igifungo cya burundu.

Tariki ya 9 Ukwakira 2025, Bunyoni yakuwe muri Gereza ya Gitega nyuma y’aho umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ugaragaje ko adatabawe vuba, ashobora gupfa kuko yari yararembye.

Tariki ya 27 Ukuboza 2025 ni bwo Gen Bunyoni yari yajyanywe mu bitaro bya Kira. Yavanywe i Gitega aherekejwe n’abapolisi barimo abo mu rwego rw’iperereza (SNR) n’intumwa ya Perezida Evariste Ndayishimiye.

Advertisement

Umuyobozi w’umuryango FOCODE uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Pacifique Nininahazwe, mu modoka zasubije Bunyoni i Gitega harimo Imbangukiragutabara, imodoka yari itwaye umugore wa Bunyoni, iy’abapolisi n’iy’abashinzwe iperereza.

Abo mu bitaro bya Kira bavuga ko nubwo Bunyoni arwaye Diabète, ikibazo gikomeye afite ari ihungabana cyangwa uburwayi bwo mu mutwe kuko ntavuga kandi igihe cyose aba aryamye.

Mu gihe Bunyoni yari muri gereza nkuru ya Gitega, yagaragaje ibimenyetso bikomeye by’ihungabana birimo kutagira uwo avugisha no kwikanga ko hari ushobora kumugirira nabi, akihisha munsi y’igitanda.

Advertisement

Mu gihe yari mu bitaro bya Kira, umugore we, Hyacinthe Niyonkuru, ni we wari umurwaje. Amakuru ava i Bujumbura ahamya ko byari bigoye ko bagira ibyihariye bavugana kuko abashinzwe umutekano babaga babahanze amaso igihe cyose

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media