Connect with us
Jean Pierre kagabo Jean Pierre kagabo

AMAKURU

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo yasezeye muri RBA yari amazemo imyaka 22

Photo: Internet

Published

on

Jean Pierre Kagabo wari umaze imyaka 22 ari umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yamaze gusezera kuri aka kazi, ashima ibihe byiza yahagiriye.

Jean Pierre Kagabo yabwiye IGIHE ko yari amaze imyaka 22 muri RBA kubera ko yatangiye gukorera iki kigo cyitwa ORINFOR mu 2003.

Yavuze ko yasezeye kuri RBA kuko yabonye akazi ahandi, gusa ashimangira ko nk’umuntu wabaye mu itangazamakuru atazarivamo burundu kuko rimurimo.

Advertisement

Ati “Itangazamakuru ntiwarivamo rikurimo.”

Kagabo yahagariye RBA ikiri Orinfor i Nyamagabe na Nyaruguru kuva mu 2010 ahamara imyaka itatu, mu 2013 yimurirwa ku cyicaro gikuru cya Radio Rwanda.

Yakomeje avuga ko mu myaka yose yakoreye uru rwego icyamushimishije ari ukugira amahirwe yo kwakira Perezida Paul Kagame mu kiganiro

Ati “Ntabwo nakwibagirwa kwakira Umukuru w’igihugu kubera ko mu itangazamakuru ni ikintu gikomeye cyane.”

Uretse iyi ntambwe, Kagabo avuga ko muri byinshi atazibagirwa harimo ko ari we gahunda yo guhuza umuntu wagiye hanze ya studio [radio iri gukorera mu gace runaka] na studio yo ku cyicaro byatangiriyeho. Ibindi ni inkuru z’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique, Cabo Delgado n’ibindi.

Advertisement

Kagabo yashimangiye ko aho agiye atari ikigo cy’itangazamakuru ariko azakomeza kubana kurigaragaramo binyuze mu buryo bw’itangazamakuru rigezweho rya ’podcast’

Ati “Igitekerezo cyo kuyikora ni ukugira ngo nk’umuntu wabaye mu itangazamakuru mu itangazamakuru ngire urubuga rwo kuganiriraho n’abantu ariko no gukomeza gutanga umusanzu binyuze mu buryo bugezweho bw’itangazamakuru aho tuzajya tuganira ku buzima rusange, amakuru agezweho, ariko cyane cyane njyewe nabyise urugendo rw’iterambere. Icyo nshaka gukoraho cyane ni ukuntu u Rwanda rwiyubatse kugeza uyu munsi.”

Yagaragaje ko nubwo asezeye azakomeza gufata RBA nk’umuryango we kubera ko yamuhaye amahirwe yo gukorera Abanyarwanda binyuze mu mpano afite.

Kuva mu 2018 kugeza mu Ugushyingo 2025, yari Umuyobozi ushinzwe kunonosora inkuru za Televiziyo Rwanda, akanakora ikiganiro Imboni.

Advertisement

Jean Pierre Kagabo asezeye nyuma y’iminsi mike afunguye YouTube Channel yise ‘KP Media’.

jean Pierre kagabo

Jean Pierre kagabo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media