Connect with us

AMAKURU

Umukecuru birakekwa ko yishwe ajugunywa mu bwiherero bw’akabari

Published

on

umukecuru mu kabari
Ivomo: UMUSEKE

Umukecuru uri mu cyigero cy’imyaka 70 bikekwa ko yari yagiye kunywera mu kabari, yasanzwe mu bwiherero bwako yapfuye umurambo we ucuramye bikekwa ko yishwe.

UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye amakuru ko nyakwigendera yasanzwe mu bwiherero bw’akabari k’ikigage gaherereye mu mudugudu wa Rukari, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Umwe mu bakurikiranye aya makuru yavuze ko bamenye inkuru mbi ahagana saa tanu z’igicuku (23h00) tariki ya 05 Ugushyingo, 2025.

Advertisement

Bagezeyo basanga yapfuye ariko uko bigaragara umurambo we ucuritse, bityo bikekwa ko ubwo bwiherero yabujugunywemo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko nyirakabari ari we watanze amakuru ko mu bwiherero abonyemo umurambo w’umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 70 witwa Mukarwego Hosiana.

Yagize ati “Inzego z’umutekano n’ubuyobozi twahageze dusanga ari umukecuru, umurambo we ucuritse mu bwiherero.”

Advertisement

Inzego zibishinzwe ziriho zirakora iperereza, kandi umurambo wavanwe muri ubwo bwiherero.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye ni uko nyirakabari yijyanye kuri RIB agiye gutanga amakuru, bahita bamufunga.

Nyakwigendera yanywereye muri ako kabiri taliki ya 04 Ugushyingo, 2025 ari nabwo abaturanyi be bamuherukaga. Mu bafunzwe kandi harimo abakekwa ko basangiye na we, gusa iperereza rikaba rikomeje.

Advertisement

umukecuru mu kabari yishwe

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media