Connect with us

AMAKURU

Umuburo wa OMS ku banywa itabi

Published

on

kunywa itabi
Photo: Internet

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, atangaza ko guhagarika kunywa itabi ari bwo buryo bwiza bwo kuramira ubuzima kandi ko igihe ari iki cyo guhagarika kurinywa.

Itabi ririmo nikotine, bumwe mu burozi bwangiza umubiri kurusha ubundi, bushobora gutuma umuntu ashabuka, ariko nanone bukaba bwamutera kujunjama n’urupfu.

Kunywa itabi bituma ubwo burozi bugera mu bwonko vuba kandi bugatembera mu maraso mu buryo bwihuse.

Advertisement

Dr. Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko abarenga miliyoni 7 ku Isi, bicwa n’itabi buri mwaka.

Yagize ati: “Itabi ryica abantu barenga miliyoni 7 buri mwaka, tuzahora tubivuga ko ritazongera kuduhitana ariko byagombye. Miliyoni 7 z’abantu bicwa n’itabi, biganje muri Hong Kong, Bagdad, Santiago, Madrid n’ahandi.”

Akomeza agira ati: “Iyo itabi riza kuba ari virusi, twagombye kuyita icyorezo. Abashakashatsi bagombye gukora inkingo z’itabi. Guverinoma n’ibigo bya Leta bagomba gukora buri kimwe cyose cyarinda abaturage ibisubiza inyuma iterambere ryabo.”

Advertisement

Agaragaza ko kugeza uyu munsi abarenga miliyari 6.1 barinzwe itabi binyuze mu ngamba z’ubwirinzi zashyizweho na WHO yayongereye uburyo bwo gushyiraho ingamba z’ubwirinzi, ugereranyije na miliyari 1 mu 2007.

Nubwo ku Isi hari ukugabanyuka kw’abanywa itabi ariko haracyari Miliyari 1.2 z’abantu banywa itabi ku Isi. Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus ashimangira ko mu bakuze, umuntu umwe muri batanu anywa itabi.

WHO ivuga ko inganda zikora itabi na zo zikiri ikibazo ku bakiriya bazo. Akomeza agira ati: “Dufite inshingano zo kurinda abana bacu indwara ziterwa no kunywa itabi. Ababyeyi, abarimu, abaharanira uburenganzira bwa muntu twese hamwe hiyongereyeho na za guverinoma, imiryango itari iya Leta.”

Advertisement

Yavuze ko urupfu rwose rukomotse ku itabi rwakwirindwa kuko WHO ifite ibyangombwa byose kugira ngo irinde abatuye Isi no mu kiragano kizaza.

Mu Rwanda, umusoro ku itabi warazamuwe aho igiciro cy’ipaki y’itabi cyavuye ku 130 Frw kikagera kuri 230 Frw, bituma habaho inyongera ya 36%.

Mu bihe bitandukanye, Minisiteri y’Ubuzima yagiye isaba Abanyarwanda kureka itabi kuko ryangiza ubuzima mu buryo bwinshi.

Advertisement

OMS ivuga ko ibihugu nibura 151, birimo u Rwanda, bifite amategeko abuza kunywera itabi mu ruhame, ayo mategeko arinda abantu 7/10 ku Isi yose ingaruka z’umwotsi w’itabi rinyowe n’abandi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media